skol
fortebet

Abaturiye Ikimoteri cya Nduba bakomeje kuzamura ijwi Basaba Kwimurwa

Yanditswe: Friday 16, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda irateganya kwimura abaturage 80 baturiye ikimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Abahatuye bavuga ko barambiwe icyo kizere bahora bahabwa ariko kugeza ubu kidashyirwa mu bikorwa. Bavuga ko bahora mu burwayi baterwa no kuba mu myanda.

Ni kenshi abaturage begereye ikimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,bagiye bumvikana mu bitangazamakuru bagaragaza ko babangamiwe n’umunuko uturuka muri icyo kimoteri.

Iyo ugeze ahamenwa iyo myanda, usibye kubona ahantu hagari cyane amaso adaheza mu misozi miremire bakubwira ko ariho hari ikimoteri. Ubundi abatunganya imyanda ihajyanwa ntabwo bemera ko ugera ku kimoteri nyir’izina.

Gusa iyo werekeza kuri icyo kimoteri, ugenda ubisikana n’imodoka zijya kumena imyanda iva mu ngo z’abatuye umujyi wose, ndetse n’izimena imyanda iva mu misarane.

Ijwi ry’Amerika ryagiye kuri icyo kimoteri mbere ya saa sita, abagituriye bakavuga ko umunuko uvayo utangira kuza mu masaha ya nimugoroba. Abagituriye, bavuga ko babangamiwe n’umwuka mubi bahumeka ukivamo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko abaturiye iki kimoteri muri metero 400 uvuye aho kiri, bagiye guhabwa ingurane y’ibyabo, bakimuka. Uyu mujyi uvuga ko kubimura byashyizwe mu ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Leta ivuga ko imiryango igera kuri 80 ariyo isigaye kwimurwa, bikaba bisaba ingengo y’imari ingana na Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Abazimurwa bazahabwa amafaranga bage gushaka ahandi batura.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, aherutse ku bitangariza mu nteko rusange y’umujyi yabaye mu cyumweru gishize.

Nubwo umujyi wa Kigali utangaza ko mu gihe cya vuba abaturage batarimurwa bazaba bamaze guhabwa amafaranga bakajya gutura ahandi, abagituriye iki kimoteri bagaragaza kutishimira uyu mwanzuro, bavuga ko bamaze kurambirwa kuko bawubwirwa kenshi ariko ntibagende.

Nubwo abaturage batarimurwa bavuga ko bamaze kurambirwa, icyiciro cyimuwe mbere cyo gitangaza ko ubu babayeho mu buzima bwiza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko guhera mu mwaka wa 2012 bamaze kwimura abaturage 821 bari batuye mu mbago z’ikimoteri cya Nduba, mu gihe abagera kuri 80 aribo basigaye kuhimurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa