skol
fortebet

Abikorera bo mu majyaruguru bahize guhashya ubusinzi

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, baravuga ko biyemeje kugira uruhare mu guca ubusinzi bugaragara cyane muri iyi Ntara.

Sponsored Ad

Kugira ngo ibi bigerweho neza, mu kwezi kwa Munani hateganyirijwe amatora yo kuzuza buri rwego uhereye ku Mudugudu, bikazarushaho kunoza imikoranire n’inzego z’ibanze nk’uko byatangajwe na Mukanyarwaya Donatha uharagarariye urwego rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yaciye akarongo ku kibazo cy’ubusinzi asaba abikorera ko bagomba kukigira icyabo.

Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru bashimirwa uruhare rwabo mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,ariko nanone bakanengwa gutiza umurindi ubusinzi bwugarige abahatuye.

Mu kurandura ibi no gufata umurongo w’iterambere rihamye, bakaba biyemeje kurushaho kuira ubufatanye n’inzego z’ibanze mu guteza imbere abaturage no gufasha gukemura bimwe mu bibazo bafite nko gukumira ubwo businzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa