skol
fortebet

Bugesera: Abahinzi b’imiteja n’urusenda bakomeje kubiburira isoko

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abahinzi b’imiteja n’urusenda mu nkengero z’ikiyaga cya Rumira mu Karere ka Bugesera baravuga ko umusaruro wabo uri kwangirika kubera kubura abaguzi.

Sponsored Ad

Abo bahinzi bavuga ko bari bamenyereye kugurisha Ikilo cy’imiteja ku mafaranga 500 Frw, ariko ubu ngo barifuza n’uwabaha amafaranga 200 ku kilo.

Bavuga ko bahinze urusenda bijejwe ko umusaruro uzoherezwa mu mahanga none bakaba barabuze n’ab’imbere mu gihugu bagura urwo bejeje.

Gatera John ukorera ubuhinzi mu nkengero z’iki kiyaga gihuza Imirenge ya Rilima na Gashora, avuga ko hari abashoramari babasezeranya amasoko ariko ku munota wa nyuma bakabatenguha, kandi badafite uko umusaruro wabo ubikwa.

Yagize ati ” Twagiranye na Rwiyemezamirimo amasezerano ko tuzahinga imiteja akayigemura muri NAEB nyuma atubwira ko hari ikibazo cyavutse atakiri umukozi wabo bitakunda.”

Mukasine Dorothe, Umujyanama wa Koperative “Witinya” avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri bahuye n’ibi bihombo byo kubura abagura umusaruro ku munota wa nyuma.

Avuga ko usibye iyi Koperative hari n’abandi bahinzi umusaruro wabo uri gupfa ubusa nyuma yo gushishikarizwa guhinga imiteja n’urusenda.

Aba bahinzi basaba Leta kubafasha kubona amasoko ahamye bagemuraho umusaruro kuko ba rwiyemezamirimo babizezaga amasoko bababereye ba bihemu.
Ivomo: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa