skol
fortebet

Bugesera: Baheruka Amazi meza ariko basuwe n’abayobozi bo hejuru

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera bemeza ko ubuzima bwabo bwugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi y’ikiyaga cya Rweru adatunganyije.

Sponsored Ad

Nyamara bavuga ko iyo bagize amahirwe y’imboneka rimwe bagasurwa n’abayobozi bakomeye, amavomo basanganywe atagira amazi na rimwe yoherezwamo amazi meza.

Bavuga ko iyo abo bayobozi bakomeye basubiye i Kigali cyangwa ahandi baturutse na ya mazi meza bahabwa kuri uwo munsi ahita amera nk’abakurikiye.

Batanga urugero rw’uko ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga abatuye Umurenge wa Rweru bagize akanyamuneza kubera guhabwa amazi meza mu mavomero, nyamara ngo ntikamaze kabiri.

Akimana Adeline na bagenzi be bemeza ko ubwo basurwaga n’Umukuru w’Igihugu aribwo babonye amazi meza mu mavomo ya bo.

Baganira n’itangazamakuru , baribwiye ko abana babo bazahajwe n’indwara z’inzoka zituruka ku mwanda w’amazi mabi banywa, agasaba ko bahabwa amazi meza nk’abandi baturarwanda.

Bagaragaza ko amaburakindi yabashoye kuyoboka amazi yanduye y’ikiyaga cya Rweru aho hari n’abakiburiramo ubuzima kubera inyamaswa zirimo ingona n’imvubu.
Ni ikibazo bavuga ko bagejeje ku nzego zitandukanye ariko bakabwirwa ko biri hafi gucyemuka imyaka ikaba yihiritse ari myinshi.

Ariya mazi y’ikiyaga banywa aba yuzuyemo imyanda myinshi ari nako abuhira, abayogeramo, abamesa, no kubyigana n’amatungo.

Abadafite intege injerekani ivomwe ku kiyaga bayigura 200 Frw mu gihe injerekani y’amazi y’ivomo akuwe mu isantere ya Ramiro iri mu bilometero by’aho batuye igura 350 Frw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera nta humure butanga kuri aba baturage dore ko inzego bireba zose zisa n’izihunza iki kibazo.
Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa