skol
fortebet

Byabaye ngombwa ko indenge yifashishwa mu kuzimya Nyungwe imaze iminsi ishya

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’AKarere ka Rusizi bwatangaje ko hifashishijwe indege kugira ngo ishyamba rya Nyungwe rizime nyuma y’iminsi itatu rishya.

Sponsored Ad

Kuwa 20 Kanama 2023 nibwo ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ryafashwe n’umuriro mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yatangaje ko ishyamba rya Nyungwe ryazimye ari uko hifashishijwe indege.

Igikorwa cyo kuzimya umuriro wari wadutse muri Nyungwe, cyagizwemo uruhare n’abaturage, inzego z’umutekano.

Uyu muriro wakwirakwiye ishyamba ahanini bitewe n’ibyatsi n’ibiti byumye biri muri Nyungwe nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Gitifu Ndamyimana avuga ko tariki 23 Kanama 2023, harimo hakoreshwa abantu 360 barimo gufashwa n’indege yamenagamo amazi kugira ngo umuriro uzime.

Agira ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigatogoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko kugera tariki 23 Kanama 2023, hakekwaga hegitare 15 zimaze gukongoka, nubwo harimo hakoreshwa imbaraga zishoboka ngo umuriro uhagarare burundu.

Uyu muyobozi yavuze ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’abantu bagiye guhakura, kuko muri Pariki hasanzwe habamo imigina kandi hari abantu bajyamo bakurikiye ubuki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa