skol
fortebet

Dukeneye kongera umubare w’abagore bahinga Imboga n’Imbuto: NAEB

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka mu buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiravuga ko abagore n’abakobwa bahinga bakanatunganya imboga n’imbuto bakiri bacye.

Sponsored Ad

Sandrine Urujeni, umuyobizi ushinzwe ibikorwa muri NAEB avuga ko kugeza ubu abagore batunganya umusaruro w’imboga n’imbuto bari munsi ya 50%, naho abakora ubucuruzi n’ababyohereza ku isoko ryo hanze, bari munsi 30%.

Madame Urujeni avuga ko iyi mibare ikiri hasi cyane ugereranyije n’abakora ubuhinzi muri rusange.

Ati: “Turifuza ko abagore nabo baba benshi muri ubu buhinzi bw’imboga n’imbuto, cyane cyane ababyohereza hanze”.

Bamwe bavuga ko impamvu ituma abagore batagaragara mu gutunganya no gukora ubucuruzi bubyara inyungu, ari imbogamizi ishingiye ku mikoro no kubura igishoro.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ikibazo ari ubushake buke no kutigirira icyizere cyane cyane ku bagore bo cyaro.

Uwamwezi Marcianne, wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Musheri, ni umuhinzi w’inanasi, ariko wageze ku rwego rwo gutunganya umusaruro wazo ndetse akawucuruza mu mahanga.

Avuga ko nawe yatangiye ntacyizere yifitiye, ariko uko iminsi yagiye yicuma, ngo amaze kugera ku rwego rwo kuba yarashinze uruganda rwe rutunganya imitobe n’imivinyo ikomoka ku nanasi.

Ati: “Natangiye mpinga akarima k’igikoni. Ntabwo nari nziko nagera kuri uru rwego. Nahuye na agoronome angira inama yo kujya gusaba igishoro mu kigo cy’imari DUTERIMBERE, narabikoze bampa igishoboro, mpita ntangira ubuhinzi bw’inanasi bwagutse”.

Madame Uwamwezi asobanura ko kuva icyo gihe yatangiye urugendo rushya ndetse kugeza ubu akaba abarirwa mu bagore bafite ijambo mu gihugu.

Abagore bakeneye ababatinyura, nabo bagakora ubuhinzi bubyara inyungu cyane cyane ababyohereza hanze y’igihugu nkuko byemezwa na Immaculee Mukambabuka, uhagarariye umuryango OXFAM w’abongereza, hano mu Rwanda.

Madame Mukambabuka yagize ati: “Abagore bo mu Rwanda abenshi usanga bahugiye mu gukora imirimo yo mu rugo, guteka, gukubura no kurera abana. Ntabwo bakunze kujya mu bikorwa by’ubucuruzi nk’abagabo. Dukeneye gufatanya, tugatinyura abagore nabo bakajya mu bikorwa bibyara inyungu.”

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bufitiye runini ubukungu bw’igihugu kuko ari bimwe mu byinjiza amadovise mu isanduku ya leta.

Imibare iheruka ya NAEB yerekana ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rwohereje hanze umusaruro ubarirwa agaciro ka 260,206,619 z’amadorali, mu mwaka w’ubukungu wa 2021/2022.

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto rwo ngo rwiyongereye ku kigero cya 84.4% mu kwinjiriza igihugu amadovise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa