skol
fortebet

Guhahirana kw’Ibihugu bya EAC byahanantutseho asaga militali y’Amadorari-Raporo

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo gutakaza za miliyoni z’amadolari bitewe n’amabwiriza akakaye agenga ubucuruzi no kutubahiriza amategekeko agenga imisoro nk’uko yemeranyijweho, bigatuma ubucuruzi hagati yabyo budindira.

Sponsored Ad

Raporo nshya ku bijyanye n’ubucuruzi mu karere yakozwe n’urwego rw’abikorera muri EAC (EABC), igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC kagabanutse kagera kuri miliyari 3,6$ mu 2022 zivuye kuri miliyari 5,4$ mu 2021.

Nk’uko inkuru ya The East African ibivuga, ubucuruzi bw’ibinyampeke bwaraguye bugera kuri miliyoni 285,5 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 607,2 z’amadolari ndetse n’ibikomoka kuri peteroli byageze kuri miliyoni 175,1 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 618,2.

Mu bibangamiye ubucuruzi harimo ikiguzi cyo hejuru cyo gukora ubucuruzi, gukoresha cyane amafaranga y’amahanga, ubuhinzi bishingiye ku kuba imvura yabonetse, kutubahiriza ibijyanye n’ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa bivuye mu mahanga n’ibindi.

Ibindi ni ibishingiye ku bibazo rusange byugarije isi byatumye ibiribwa bigabanuka biturutse ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro n’ingano, bwakomwe mu nkokora.

EABC yateguye inama izabera i Kampala izasuzumirwamo ibijyanye no kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri, uyu mwaka. Izitsa cyane ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi n’ishoramari.

Nk’urugero, Kenya yakumiriye amata ava muri Uganda yari ahendutse bituma Pereziza Museveni ashaka isoko mu bihugu byo mu Majyaruguru n’u Burengerazuba bwa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa