skol
fortebet

Guverinoma yashyizeho amategeko mashya mu byerekeye gutwara abagenzi

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma yashoye miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange nk’imwe mu ngamba zigenewe gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi n’imirongo miremire yagaragaraga muri za gare zo mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Izi mpinduka zije nyuma ya gahunda ya guverinoma yo kugura bisi 200 mu nganda z’Abashinwa no kuzitanga kuri nkunganire ku bashoramari bashoye mu gutwara abantu n’ibintu.

Muri bisi 300 zari zikenewe muri Kigali, guverinoma yaguze 200. Kimwe cya kabiri cyazo kiraboneka mu mpera z’iki cyumweru.

Minisitiri w’ibikorwa Remezo,Dr Jimmy Gasore,yavuze ko izisigaye zizaboneka mbere y’ukwezi kwa Gashyantare 2024.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi,Richard Tusabe yabwiye RBA ati: “Kugeza ubu, dufite bisi zigera kuri 400 mu gihugu hose. Twasanze gusaba abashoramari kugura bisi 200 icyarimwe byabagora cyane, bityo twahisemo kuzigura, kugira ngo abashoramari bazigure ku giciro cyiza.”

Guverinoma kandi yakuyeho umusoro usabwa ku kiguzi, kandi isaba amabanki y’ubucuruzi guha abashoramari inguzanyo ku nyungu nkeya, Tusabe akomeza avuga ko bisi nshya zizatwara hafi miliyari 20 FRW.

Ikigega cyo guteza imbere ubucuruzi (BDF) nacyo cyemeye gutera inkunga igera kuri 70 ku ijana y’agaciro k’ingwate isabwa n’amabanki ku bashoramari.

Minisitiri w’ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yavuze ko abashoramari bifuza izi bisi bazashobora kuzigura ku giciro cya nkunganire.

Amabwiriza mashya yafunguye urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange aho abantu bose bafite bisi zujuje ibisabwa bemerewe gusaba gukora.

Mbere, Umujyi wa Kigali wahamagariraga abashoramari cyangwa ibigo gupiganira isoko ryo gutwara abantu.

Bisi zemerewe gutwara abagenzi mu mujyi zigomba kugira byibuze imyanya 29.

Bisi nini zitwara abagenzi 70 cyangwa barenga nizo zizashyirwa imbere mu mihanda minini yo mu mujyi kugira ngo serivisi yo gutwara abagenzi igerweho ku buryo bushimishije.

Imodoka za Hiace zemerewe gutwara abagenzi mu nkengero z’Umujyi wa Kigali no mu mihanda y’igitaka idafite bisi zihakorera.

Abatwara abagenzi bose basabwa kugira sisitemu yo kwishyura hadatanzwe amafaranga mu ntoki.

Kubera ko abantu benshi bashishikarijwe gushora imari mu gutwara abantu, Gasore yavuze ko nta sosiyete cyangwa umushoramari iziharira inzira.

Ati: “Umuntu wese uzagaragaza ko ashishikajwe no gushora imari mu gutwara abantu n’ibintu azahabwa inzira yo gukoreramo. Umujyi wa Kigali ukeneye bisi nyinshi kandi ntihazongera kubaho inzira zifitwe n’umuntu umwe cyangwa sosiyete imwe ".

Gasore yavuze ko nibura muri buri cyerekezo hazajya habamo abatwara abagenzi babiri cyangwa benshi hagamijwe gushyiraho irushanwa no gutanga serivisi nziza ku bagenzi.

Yavuze ko abashoramari bashobora kumenya inzira zidafite Bisi hanyuma bagasaba abayobozi uruhushya rwo kuzikoreramo.

Guverinoma yahagaritse abafite ibinyabiziga by’imyanya irindwi kubikoresha mu gutwara abagenzi nta ruhushya bafite,nyuma yo kuzana impinduka nshya mu bwikorezi rusange I Kigali.

Nyuma yo kwemerera aba bantu mu mezi ashize kubera ibura ry’imodoka,ubu Guverinoma yisubiyeho itegeka ko babanza gushaka ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa