skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo gashobora gucibwa abazanye umuceri utujuje ubuziranenge u Rwanda

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komiseri ushinzwe gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko abacuruzi binjije mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bashobora gucibwa amande ya miliyoni 12 Frw ndetse bakanakurikiranwa mu mategeko.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu Kiganiro na RBA,kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2024, cyibanze ku buziranenge bw’umuceri uturuka hanze.

Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), byahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga, bivuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.

Uwo muceri wahagaritswe nyuma yo kuvumbura ko utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.

Komiseri ushinzwe Gasutamo muri RRA, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko iki kigo cyatangiye gukora iperereza nyuma yo kubona umuceri uturuka mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba wiyongera.

Yagaragaje ko iryo zamuka rigendanye no kuba ibicuruzwa byakorewe mu Karere iyo bigiye ku isoko bidasoreshwa amahoro ya duwane ya 25% ndetse umuceri n’ifu y’ibigori byakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Ati “Twatangiye kubona ko umuceri wo mu Karere wiyongereye cyane. Dutangira kwibaza impamvu yabyo. Ese bawukurahe, bawurangura kuri bande? Twahereye ku buziranenge bw’uwo twakiriye tuza gusanga utujuje ubuziranenge.’’

Amakamyo 26 ni yo yapimwe, hasangwa ko 23 arimo umuceri utujuje ubuziranenge.

Mwumvaneza yavuze ko RRA yaganiriye n’abacuruzi bireba ibabwira ko bagiye kuganira n’inzego zirimo ikigo gishinzwe ubuziranenge kugira ngo hafatwe umwanzuro.

Ati “Tuzakurikira inama ikigo kibishinzwe kizaduha, kuba byarabaye ayo makosa tuzayahana. Itegeko rya Duwane riteganya ko uwabeshye mu imenyekanisha ry’igicuruzwa ahanishwa amadolari agera ku bihumbi 10 [akabakaba miliyoni 12 Frw]. Ni icyaha ashobora no gukurikiranwaho n’amategeko. Dukangurira abacuruzi kwirinda gukora ibinyuranye n’amategeko.’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu muri Rwanda FDA, Habiyaremye Théobald, yavuze ko basanzwe bakora ubugenzuzi harebwa ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ati “Ntabwo twabarangaranye. Icyabaye ni uko hari igihe tugira igenzura rihuriweho twese. Ibyo twabonye ni byo byaduteye kujyana muri laboratwari.

Yavuze ko umuceri uhari waribwa ariko hakwiye kubahirizwa umurongo watanzwe na RRA ko wasubizwayo cyangwa ukangizwa.

Ati “Uko mbyumva, ni uko wa muntu wazanye umuceri azi ko ari Grade 1, tugasanga ari Grade 3, bivuze ko na we ashobora kuba yarabeshywe. Uwatumije umuceri niba yaramuhaye uwo atashakaga, ashobora kuwusubizayo akaguranirwa.’’

Impungenge ku biciro by’umuceri byatangiye gutumbagira

Nyuma y’uko toni 720 z’umuceri zifatiriwe, ku isoko hari aho watangiye guhenda.

Komiseri ushinzwe Gasutamo muri RRA, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko nta rwitwazo rukwiye kubaho kuko imodoka 26 gusa zidashobora gutera icyuho ku ngano y’umuceri ukenerwa ku isoko.

Ati “Ziriya modoka ntizatuma haba ikibazo cy’umuceri mu gihugu. Byabaye na mbere umuceri ugipimwa. Nta na rimwe imodoka zitarenze 23 zishobora gutuma igiciro cy’umuceri kizamuka.’’

Yavuze ko ku isoko hari umuceri mwinshi uturuka muri Tanzania wujuje ubuziranenge.

Ibitekerezo

  • Nakundi byagenda ariko nukureba niba nacyo utwaye bakawushyira kwisoko kubiciro bicyeya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa