skol
fortebet

Hamenyekanye ibyamamare bikomeye bizitabira #KwitaIzina

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba filimi Kevin Hurt, Edris Elba n’umugore we, Danai Gurira ndetse na Winston Duke wamamaye cyane muri Black Panther, bari ku rutonde rw’abantu bazita amazina abana 23 b’ingagi mu birori biteganyijwe kubera mu Kinigi ku wa 1 Nzeri 2023.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Winston Duke wamamaye cyane muri Black Panther yavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes yamamaye nka M’Baku binyuze muri filime zikorwa na Marvel Studio zirimo Avengers Infinity War, ibice bibiri bya Black Panther, Avengers: Endgame n’izindi.

Winston Duke w’imyaka 36 yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days, Spenser Confidential, Us, ubu ategerejwe mu yitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.

Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n’abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.

Urutonde rw’abazita amazina abana b’Ingagi mu muhango wo #KwitaIzina2023 uteganyijwe ku wa 1 Nzeri 2023 mu Kinigi.

● Idris Elba wamamaye muri filime zitandukanye n’umugore we Sabrina Dhowre Elba.

● Umunya-Georgia, Zurab Pololikashvili, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo, UNWTO, kuva mu 2018.

● Umwongereza Jonathan Ledgard, Umwanditsi akaba n’Inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Ibidukikije ndetse n’Ubukungu bugezweho.

● Umunya-Trinidad and Tobago, Winston Duke, umaze kubaka izina mu gukina filime, aho yamenyekanye akina nk’umunyarubuga witwa M’Baku muri Black Panther (2018).

● Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Audrey Azoulay.

● Umushoramari ukomoka muri Danemark, ukomeye mu by’imideli akaba Umuyobozi wa Bestseller, ikigo gicuruza imyambaro itandukanye ku Isi, Anders Holch Povlsen.

● Umuhoza Ineza Grace washinze Green Protector, Umuryango w’Urubyiruko uharanira kurengera Ibidukikije.

● Bernard Pascal Maurice Lama, Umufaransa wamamaye nk’umunyezamu mu myaka yo hambere. Yanyuze mu makipe yiganjemo ay’iwabo mu Bufaransa nka Rennes, Metz, Lille na Paris Saint-Germain [PSG].

● Umunyafurika y’Epfo uri mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo Nyafurika cyita ku Nyamaswa, Africa Wildlife Foundation (AWF), Larry Green.

● Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Sulzeer Jeremiah Campbell [Sol Campbell], uri mu bubatse amateka ubwo yakinaga muri Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa