skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu yatumye igico k’ibirayi kizamuka bikabije

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga gishize ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari ibihumbi 56.
Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe bisigaye byigondera umugabo bigasiba undi kubera ko ibiciro by’ibirayi bitumbagira umunsi ku munsi.
Ni ikibazo abahinzi bavuga ko gihera mu kuba imbuto ubwayo bayibona ibahenze kuko kuri ubu hari imbuto itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, (...)

Sponsored Ad

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga gishize ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari ibihumbi 56.

Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe bisigaye byigondera umugabo bigasiba undi kubera ko ibiciro by’ibirayi bitumbagira umunsi ku munsi.

Ni ikibazo abahinzi bavuga ko gihera mu kuba imbuto ubwayo bayibona ibahenze kuko kuri ubu hari imbuto itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igura hagati ya 500Frw na 800Frw.

Ku rundi ruhande ariko, imbuto idatangwa na RAB, [iy’abatubuzi b’imbuto cyangwa abandi bantu bashoye imari mu gucuruza imbuto] usanga igura hagati ya 800 Frw na 1200 Frw.

Ibi biravugwa ariko mu gihe bamwe mu bahinzi bagaragaza ko nk’ubu uramutse ugiye gushaka imbuto y’ibirayi bizwi nka ‘Kinigi’ udashobora kuyibona ku isoko kuko yarabuze.

Ikindi ni ikijyanye n’ikiguzi cy’ibisabwa mu kugira ngo ibirayi bigere ku muguzi wa nyuma, aha ni ukuvuga guhinga, kugura imbuto, inyongeramusaruro, imiti ikoreshwa mu gihe ibirayi biba byamaze guhingwa, kubisarura no kubigeza ku masoko.

Ikibazo cy’ibirayi cyaganiriwe n’abahinzi, abaguzi mu kiganiro ‘Imboni Musesenguzi’ cyo kuri RBA, ku wa 26 Kamena 2023. Cyari cyatumiwemo Umuyobozi Wungirije muri RAB, Dr Uwamahoro Florence.

Yari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi-Borozi, Imbaraga, Munyakazi Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera umuguzi, Niragire Ildephonse n’Umuhinzi, Kantesi Odette.

Abahinzi bagaragaza ko kugira ngo umusaruro w’ibirayi wiyongere ari nacyo gisubizo rukumbi ku biciro byabyo ari uko hashyirwa imbaraga mu kubona imbuto y’ibirayi no gufasha abahinzi kubona imiti yica udukoko.

Kantesi ati ‘‘Umusaruro ukenewe kugira ngo Abanyarwanda babone ibirayi bihagije waboneka mu gihe haba hashyizwe imbaraga mu kugira ngo haboneke imbuto y’indobanure kubera ko usanga akenshi iboneka yujuje ubuziranenge ari nkeya cyane.’’

‘‘Imbogamizi zikunze kuba ari udukoko dushobora gutuma cya kirayi kiza ari umwimerere, ugasanga uhinze hegitari 10 ariko muri za toni 50 zishobora kuvamo wenda hemejwe nka toni eshanu cyangwa 10 nizo zidafite ikibazo. Ni ibintu bituma wa muhinzi atabona imbuto ashaka yujuje ubuziranenge.’’

Munyakazi we ati ‘‘Imbuto irahenze ugereranyije n’ubushobozi bw’abahinzi bakabaye bajya kuyigura […] haracyarimo intege nke akenshi zishingiye ku bushobozi bw’abahinzi. Iyo imbuto itabonetse mu ntangiriro ngo ibe yujuje ubuziranenge usanga ari ikibazo.’’

Avuga ko abahinzi bafite ubushobozi buke ku buryo bagikeneye guherekezwa na leta ibaha nkunganire cyangwa ibafasha mu kubona imbuto. Ikindi avuga nk’imbugamizi ni ikijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

Ati ‘‘Ubutaka bwacu ntabwo turimo kubukoresha nk’ababuteganyiriza n’ejo hazaza. Turahinga ibirayi , ejo tukavanamo ibirayi tugasubizamo ibirayi, ugasana na za ndwara tubaye nk’abazicirira kurenza uko twagafashe iya mbere mu kugira ngo tuzikumire.’’

‘‘Ikindi ni imikoreshereze y’ifumbire, ubu tuzi ko ifumbire y’imborera ari imwe mu bikoresho bikenewe kugira ngo tugire umusaruro mwinshi. Urasanga iyo dukoresha itaboze neza […] hakiyongeraho ikindi kibazo cy’uburyo imbuto zibikwa.’’

Dr Uwamahoro yavuze ko abaturage bagirwa inama yo kujya basimburanya ibihingwa ku buryo niba asaruye ibirayi ashobora gukurikizaho n’ibishyimbo noneho ibirayi akazongera kubihingamo mu kindi gihembwe.

Ati ‘‘Ikindi ntabwo dukwiye gushyira igihingwa mu butaka hadakoreshejwe ifumbire, hari ukuvanga imborera n’imvaruganda. Ndumva dukoresheje imbuto nziza, tugakoresha ifumbire, tukajya dusimburanya ibihingwa, umusaruro twiteze kuri hegitari uriyongera.’’

Ku bijyanye n’imbuto, RICA ivuga ko igiye gushyiraho uburyo bwo kwemeza abemerewe gutubura imbuto n’inyongeramusaruro muri rusange.

Niragire ati ‘‘Twashyizeho abagenzuzi bigenga biyongera ku bo twari dufite, nizera ko bizadufasha kumenya ko imbuto twemeje ko ariyo igera ku muhinzi.’’

Abahinzi ntibazagera aho bagacika intege?

Ubusanzwe nibura umuhinzi akwiye gusarura toni 30 kuri hetigari imwe gusa uwageze kuri nyinshi agera hagati ya 18 na 25. Iyo arimo guhinga, hegitari imwe ijyaho imbuto ziri hagati ya toni ebyiri na toni eshatu.

Niba ubuso buhingwaho ibirayi ari hegitari ibihumbi 56, kandi hegitari imwe yeraho toni 10, ubwo uzajya kubara neza usange hazasarurwa toni ibihumbi 560, mu gihe hakenewe toni miliyoni 1,5 kuko ariko Abanyarwanda bangana.

Icyo gihe niba ikilo kimwe yakiguze ku 1000Frw, bivuze ko toni eshatu zizajya kuri hegitari imwe azazigura miliyoni 3 Frw. Ntabwo ushyizemo amafumbire, abakozi akoresha n’ibindi.

Kuba umusaruro uba muke ahanini usanga ari nayo ntandaro y’itumbagira rya hato na hato ry’ibiciro by’ibirayi. Ku masoko hari ikilo cy’ibirayi biribwa kigura hagati ya 500Frw na 600.

Ni mu gihe ibirayi byo mu bwoko bwa ‘Kinigi’ byo hari aho bigura hagati ya 700Frw na 900Frw. Ubanze ibintu byose umuhinzi ashyiramo ushobora gusanga ikilo cy’ibirayi byo kurya kizasohoka kigura 400Frw.

Dr Uwamahoro ati “Igiciro cy’ibirayi gikunze kugibwaho impaka kubera ko buri wese [umuhinzi n’umucuruzi] aba akeneye inyungu nyinshi, ku bahinzi twebwe icyo tureba ni ukuvuga ngo niba bashoye ibingana gutya ndagurisha gute?”

Dr Uwamahoro avuga ko hari igihe kigera n’abahinzi bagacika intege bakaba barekera aho ubuhinzi bw’ibirayi bakigira mu bindi cyane iyo babona barimo gukorera mu gihombo.

Ati “Gucika intebe byabaho nta muntu ukora ahomba, ahitamo kubivamo, ariko ubundi ubuhinzi bw’ibirayi bwakozwe neza burunguka.”

Munyakazi avuga ko hakenewe ingamba zikomeye kugira ngo ikibazo cy’ibirayi kibashe gukemuka burundu.

Ati “Ikibazo cy’ibirayi ni ikibazo gikomeye kandi bisaba ko hafatwa ingamba ku buryo twaziba icyuho gihari cyane cyane ku mbuto muri rusange. Biragaragara ko hari byinshi bikenewe gukorwa kandi wareba ugasanga leta yo yashyizemo imbaraga zikwiye.”

“Kubera ko umusaruro uri hasi kandi ibirayi bikenewe n’umwana, bikenewe n’umuntu mukuru, bikenewe n’umunyamahanga, bikenewe n’Umunyarwanda. Ni ikiribwa kidatera isoni, umuhinzi wacu akita zahabu. Birasaba ko dushyigikira bahinzi barimo kugira ngo bongere umusaruro mu bwinshi ni mu bwiza.”

RAB itanga icyizere ko ibirayi bitazabura kubera ko hashyizwe imbaraga mu gutubura imbuto no gufasha abaturage kuyibona bitabahenze.

Abahinzi bagaragaza ko kuri ubu umusaruro w’ibirayi wabaye muke mu gihe mu bihe byashize hari igihe wabaga mwinshi bikagera n’aho bajya kubigurisha i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa