skol
fortebet

Ibikubiye mu masezerano U Rwanda rwagiranye na Pologne

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Pologne azasiga rugeze ku ikoranabuhanga rinoze mu bijyanye no gukusanya imisoro ku buryo rizaziba ibyuho byagiye bigaragara mu misoreshereze mu Rwanda.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse na Mugenzi we wa Pologne Magdalena Rzeczkowska.
Aya masezerano azibanda ku guteza imbere urwego rw’imisoreshereze mu Rwanda hanozwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ministiri Uzziel yasobanuye ko (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Pologne azasiga rugeze ku ikoranabuhanga rinoze mu bijyanye no gukusanya imisoro ku buryo rizaziba ibyuho byagiye bigaragara mu misoreshereze mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse na Mugenzi we wa Pologne Magdalena Rzeczkowska.

Aya masezerano azibanda ku guteza imbere urwego rw’imisoreshereze mu Rwanda hanozwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ministiri Uzziel yasobanuye ko iri koranabuhanga rizafasha abasora b’imbere ndetse no hanze y’igihugu.

Ministiri w’imari n’igenamigambi w’igihugu cya Pologne, we ashimangira ko binyuze muri ubu bufatanye buhereye mu guteza imbere urwego rw’imisoro mu Rwanda; bizanatanga andi mahirwe ku bihugu byombi ajyanye no kwagura ubuhahirane ndetse n’izindi nzego zirimo n’urw’ishoramari.

"Ni ingenzi cyane kumenya uko tunoza imikorere n’imikoreshereze y’imisoro ndetse n’uburyo twateza imbere imikusanyirize y’imisoro hamwe no kunoza uburyo bw’imitangire y’iyo misoro cyane cyane ku basoreshwa. Hanyuma ku rundi ruhande tuzareba uko twashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire y’iyo misoro, ibi bizafasha abasora gutangira imisoro ku gihe kandi neza kuko nko mu rwego rw’abacuruzi biba akarusho iyo bagendera mu murongo mwiza wo gutangira imisoro ku gihe bikabafasha guhangana na bagenzi babo badakurikiza ayo mategeko n’amabwiriza."

Mu mwaka washize wa 2022, nibwo Abagize itsinda ry’abashoramari n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo muri Pologne bishimiye gushora mu Rwanda, bitewe n’uburyo u Rwanda barufata nk’amarembo abinjiza mu isoko rigari ryo mu karere ruherereyemo.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski niwe wari waje uyoboye iri tsinda ry’abashoramari n’abafata ibyemezo muri leta ya Pologne, icyo basize bavuze ko uyu mwaka wa 2023 iki gihugu kizaba gifite Ambasade yacyo hano i Kigali bitewe n’agaciro gakomeye iki gihug cya Pologne giha u Rwanda muri kano karere.

Aho yagize ati""Bitwara igihe cy’amezi kugira ngo imyiteguro yo guterana, kugira ibihinduka bito, ibirebana n’amategeko n’inzira z’ubuyobozi bicamo kugira ngo bikorwe, sinabaha amataliki runaka ariko ndabizeza ko twiyemeje kubyihutisha uko bishoka kugira ngo tugire ambasade zombi zikora byuzuye mu bihugu byombi Tubona u Rwanda nk’amarembo ya Afurika y’Iburasirazuba kuko tubona umutekano, tukabona impinduka nyinshi mu myaka 20 ishize zirimo iterambere mu ikoranabuhanga, tukanabona uburyo leta yiyemeje gukomeza iyi nzira nta guhagarika cyangwa gucika intege. Twiteguye gufatanya muri iki cyerekezo dutera inkunga mu buryo bushoboka nka leta, nk’abadiplomate. Murabona abahagarariye sosiyete z’ubucuruzi ko ari benshi bigaragaza agaciro kabyo."

Mu rwego rw’uburezi, ni igihugu gifite uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare munini w’abanyeshuri ugera ku 1,200.

Mu Kuboza 2021, nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Warsaw muri icyo gihugu cya Pologne mu gihe Ambasaderi w’iki gihugu cya Pologne mu Rwanda afite icyicaro muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa