skol
fortebet

Ibitaro bya CHUB byishyura miliyoni 31Frw ku mashanyarazi buri kwezi

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bikoresha nibura miliyoni 31Frw zo kwishyura umuriro w’amashanyarazi buri kwezi. Ni mu gihe ku mwaka byishyura arenga miliyoni 360Frw.

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe imari muri CHUB, Bagirinshuti Issa,yabwiye RBA ko kuba igiciro cy’umuriro gihanitse bikoma mu nkokora itangwa rya serivisi z’ubuvuzi zihendutse bityo hashakishwa uko cyagabanywa.

Ati “Bishobora no kwiyongera bitewe n’ibikoresho byinshi twagiye tugura kugira ngo turusheho kwita ku barwayi kandi uko twabiguze ntabwo ariko icyo kiguzi tucyongera ku giciro twishyuza umurwayi. Baramutse batugabanyirije bakaduhera ku giciro cyo hasi byatworohera kugira ngo natwe turusheho gutanga ubuvuzi bunoze kurushaho.”

Bagirinshuti yavuze ko gutanga serivisi nziza y’ubuvuzi bisaba ibikoresho n’imiti kandi birahenze bityo kongeraho n’iki giciro gihanitse cy’umuriro bibagora.

Yavuze ko igiciro cy’umuriro kingana na 90% by’ingengo y’imari bakoresha mu kugura imiti kuko itwara gato asaga gato miliyoni 400 FRW.

Yavuze ko bagabanyirijwe igiciro cy’umuriro byabafasha kongera amafaranga mu bikoresho bakenera ndetse no mu miti bityo serivisi baha abarwayi zikarushaho kuba nziza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson,yatanze icyizere cy’uko ibiciro by’amashanyarazi bizegenda bigabanyuka biturutse ku nganda z’amashanyarazi ziri kugenda zubakwa hirya no hino.

Ati “Buri muntu wese iyo umuvugishije wumva yifuza kuba yagabanyirizwa ariko aho bishoboka, umuntu aba areba akaba yagabanya. Kugabanya ibiciro by’amashanyarazi bizashoboka kubera ko hari inganda z’amashanyarazi turi kugenda dushyiraho kandi zihendutse.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa