skol
fortebet

Ikigo cya KKOG Rwanda Ltd cyabimburiye ibindi kubaka uruganda rw’urumogi mu Rwanda

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cyitwa KKOG Rwanda Ltd cyatangiye imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora imirimo yo guhinga no gutunganya urumogi mu karere ka Musanze.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ikigo cya KKOG Rwanda Ltd cyatangiye imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya urumogi ruri ku buso bwa hegitari eshanu. Byitezwe ko ruzuzura muri Gicurasi 2024.

Muri Gashyantare mu 2023 nibwo hasohotse urutonde rw’ibigo byahawe uburenganzira bwo gukora imirimo y’ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye mu Rwanda.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).

Kuri uru rutonde hari hariho ibigo bitanu byahawe uruhushya rwo guhinga urumogi. Birimo KKOG Rwanda Ltd, Hempress Farms Rwanda Ltd, Ocsas Pharma Ltd, Ambi-Green Ltd na Courier Africa Ltd. Ibi byose bigomba gukorera ibi bikorwa mu Karere ka Musanze.

Biteganyijwe ko ibicuruzwa uru ruganda ruzajya rukora mu rumogi bizajya bijyanwa ku isoko ry’amahanga, aho kugurishwa mu gihugu. Ibi kandi bigenwa n’uruhushya rwo gukora iki kigo cyahawe.

Rene Joseph washinze KKOG Rwanda Ltd ndetse akaba n’Umuyobozi wacyo mukuru yavuze ko “Uru ruganda azaba arirwo rwa mbere, aho ruzaba rufite igice gikora imirimo y’ubuhinzi, igikora ubushakashatsi ndetse n’igitunganya ibintu bitandukanye bikomoka ku rumogi.”

Kuva KKOG Rwanda Ltd yatangira iri shoramari mu Rwanda imaze kuhashora agera kuri miliyoni 10$.

Rene Joseph ati “Ndashimira byimazeyo impande zose ziri kugira uruhare (muri iri shoramari). Guverinoma y’u Rwanda iri mu ba mbere bemeje iri tegeko (ryemera guhinga urumogi), duha agaciro ubushishozi bwayo n’umuhate wo guharanira iterambere no guhanga ibishya. Ntabwo nakwirengagiza gushimira abakozi ba RDB kuko iyo hataba ubufasha bwabo uyu mushinga ntabwo uba uri aho uri uyu munsi.”

Kugeza ubu ibindi bigo byahawe impushya z’agateganyo biteganyijwe ko kugira ngo bibone iza burundu bikwiriye kubanza kugura ubutaka no kwerekana ko byiteguye kuhubaka inganda.

Iki kigo cya KKOG Rwanda Ltd ni ishami rya King Kong Organics Global, ikigo cy’ishoramari mu bijyanye no guhinga no gutunganya urumogi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Afurika gikorera mu bindi bihugu birimo Zimbabwe, aho gifite uruganda rutunganya urumogi ruri ku buso bwa hegitari 1000 mu gace ka Msasa. Rwatangiye ibikorwa mu 2022. Gikorera kandi muri Malawi, Lesotho, Sierra Leone, Uganda, Tanzania na Afurika y’Epfo.

Muri Werurwe mu 2023, Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi, umusaruro w’urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z’amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021.

Muri raporo yayo, RDB ivuga ko “ibi bigaragaza ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.”

Muri rusange hakenewe ishoramari rya miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda ariko zikaba zishobora kuziyongera bitewe n’uko urumogi rukenewe ku isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo ku Isi muri rusange.

Urumogi rwagaragajwe ko rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa muri rusange.

RDB igaragaza ko urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w’ibifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ashobora kuva mu buhinzi bw’indabo kuko nibura kuri hegitari imwe, hasarurwa indabo zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadolari.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa