skol
fortebet

"Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba!”-Minisitiri Musafiri

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, aho umuntu udafite isambu ihagije yo guhingamo ubwatsi atazongera kuyihabwa, kandi gutanga itishingiwe na byo bitazongera kubaho.

Sponsored Ad

Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu.

Yagize ati: "Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba! Twagarutseho no kureba n’umurima afite, ahingamo ubwatsi, nibura afite nka metero kare 1000 yajya ahingaho ubwatsi, na we akabaho. Kuko iyo uyihaye udafite n’aho aba, udafite na metero kare imwe y’umurima, n’ubundi iyo nka ntibaho, birangira ayigurishije cyangwa se na yo igize ubuzima bubi."

Musafiri yakomeje asobanura ibazo byagaragaye muri iyi gahunda, ati: "Ubundi inka zitangwa, hari izo tworoza nka Leta, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, hari izo tugura mu masoko iyo tutazifite cyangwa se abaterankunga bakagura inka bashaka koroza Abanyarwanda. Byagiye bigaragara ko hari iziza bavuga ngo zirahaka ariko bikarangira ibaye ingumba cyangwa ikaza itakingiwe, Ikibagarira cyaza, amatungo menshi agapfa."

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, guverinoma yashyizeho ibiranga inka izajya itangwa muri iyi gahunda. Minisitiri Musafiri ati: "Igomba kuba ihaka koko ndetse mbere y’uko tuyitanga, izajya ibanza ikingirwe urukingo rw’Ikibagarira ndetse uyitanze agomba kuba yayishyuriye ubwishingizi nibura bw’umwaka kugira ngo uhawe inka abe atekanye ko ibintu byose byayibaho nibura azabe yizeye ko itungo rye ntacyo rizaba."

Minisitiri Musafiri asobanura ko kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Perezida Paul Kagame mu mwaka w’2006, hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi magana ane (400.000).

Ibitekerezo

  • Inka ntabwo itunga umuntu udafite namba ?? Cg Umuntu udafite namba ntwo atunga inka ?? Iki kinyarwanda cyanyu ra !!Nonese ko zahabwaga abo mu kiciro cya mbere kdi aribo bitwaga abadafite namba !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa