skol
fortebet

Kigali: Miliyoni 200Frw zatikiriye mu nkongi yibasiye ahantu hatatu mu munsi umwe gusa

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inkongi eshatu zibasiye ibikorwa biri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, zateje igihombo cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 200.

Sponsored Ad

Ni inkongi z’umuriro zabereye umunsi umwe, wo ku wa mbere tariki 11 Nyakanga 2023, zibera mu Turere twa Gasabo ndetse na Kicukiro, zisiga zangiririje abaturage bikomeye, kuko abenshi bari bahafite ibikorwa batashoboye kugira na kimwe barokora.

Inkongi ya mbere yibasiye agakiriro ko mu Izindiro mu Murenge wa Ndera muri Gasabo, ahagana saa munani n’igice z’ijoro rya tariki ya 11 Nyakanga 2023, bivugwa ko yatewe n’intsinga z’amashanyarazi.

Ahagana saa tanu zirengaho iminota micye z’amanywa, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu nyubako isanzwe ikorerwamo ubukanishi bw’imodoka izwi nk’Icyerekezo, imodoka zari ziyirimo zafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka, biturutse ku mirimo yakorerwaga imodoka mu ntsinga (wiring).

Nyuma yaho gato mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, naho hahise humvikana indi nkongi y’umuriro yibasiye inzu ikoreramo ikinyamakuru Imvaho Nshya, yahiriyemo bimwe mu bikoresho byari bisanzwe byifashishwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA ku mugoroba wa tariki 11 Nyakanga 2023, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko inkongi ari ibintu bisanzwe, ariko ngo ikidasanzwe ni ukuba yakwibasira ahantu hatatu ku munsi umwe.

CP Kabera kandi yavuze ku gaciro k’ibyangiritse, ati “Nka hariya mu gakiriro bavugaga ko bigera muri Miliyoni 200, hariya ku igarage bavugaga ko bigera muri Miliyoni 30, ku Mvaho bavugaga ko bigera muri miliyoni 5, harimo za mudasobwa naho zangiritse, ku buryo iyo urebye imibare y’ibanze igera kuri Miliyoni 235.”

Biramenyerewe ko mu gihe cy’impeshyi ibyago byiyongera by’uko inkongi z’umuriro zishobora kuba zabaho, zikanakwiragira mu buryo bwihuse kurusha uko byari bisanzwe, abaturage bakaba basabwa kugira ibibafasha kuwuzimya, ku buryo igihe ibayeho bashobora guhangana nayo mu gihe batarabona ubutabazi.

Ikindi ni uko bagomba gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, kugira ngo igihe hari ibyangijwe n’inkongi y’umuriro byishyurwe.

Inkongi y’umuriro iheruka n’iyari yibasiye agakiriro ka Gisozi, ku gicamunsi cya tariki 23 Gicurasi 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa