skol
fortebet

Leta igiye guhangamura ikibazo cy’ihuzanzira kiri henshi mu gihugu

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iratangaza ko hagiye kubakwa iminara y’itumanaho irenga 700 mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ihuzanzira rikunze kuba ritameze neza.

Sponsored Ad

Ni mu gihe abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bakunze kugaragaza ko ihuzanzira rya telefoni rikomeje kubatenguha.

Abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bakunze kuvuga ko ihuzanzira rya telefoni rikunze kuba ritameze neza, bikadindiza cyangwa bigakerereza zimwe muri serivisi nko guhamagara, kubitsa no kubikuza amafaranga n’ibindi.

Ni ikibazo abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko batazi ikigitera ariko bagakeka ko gituruka ku minara y’itumanaho ishobora kuba ari mikeya muri iyi ntara igizwe ahanini n’imisozi miremire.

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo iivuga ko iki kibazo yakimenye ndetse ngo kiri henshi mu gihugu.

Mu kugikemura hazubakwa iminara irenga 700 mu gihugu hose mu myaka ibiri iri imbere. Muri iyo minara, isaga 201 izubakwa mu Ntara y’Iburengerazuba, nk’uko Umuyobozi Mukuru muri iyi minisiteri Kalema Gordon yabibwiye RBA dukesha iyi nkuru.

Ku ikubitiro, mu Ntara y’Iburengerazuba hagiye kubakwa iminara y’itumanaho 87 igomba kuba yarangiye kubakwa bitarenze ukwezi kwa 3 umwaka utaha wa 2024. Muri yo, mu Karere ka Rusizi hazubakwa yo iminara 18, na ho mu ka Ngororero hubakwe 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa