skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yashimiwe na IMF uburyo ikoresha neza inkunga ihabwa

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ministre w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard NGIRENTE yakiriye mu biro bye intumwa z’ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF.
Ni gahunda yo kurebera hamwe uko ubukungu bw’Igihugu bwifashe ndetse n’aho bwakomwe mu nkokora biturutse cyane cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu kiganiro Ministre w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagejeje ku banyamakuru, yavuze ko ibiganiro izi ntumwa z’ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF zagiranye na Ministre w’Intebe byibanze cyane mu gukomeza kunoza (...)

Sponsored Ad

Ministre w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard NGIRENTE yakiriye mu biro bye intumwa z’ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF.

Ni gahunda yo kurebera hamwe uko ubukungu bw’Igihugu bwifashe ndetse n’aho bwakomwe mu nkokora biturutse cyane cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu kiganiro Ministre w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagejeje ku banyamakuru, yavuze ko ibiganiro izi ntumwa z’ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF zagiranye na Ministre w’Intebe byibanze cyane mu gukomeza kunoza imikoranire myiza iki kigega gisanzwe gifitanye n’u Rwanda ndetse ko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka iki kigega kiteguye kunganira u Rwanda ku ngengo y’imari izakoreshwa cyane mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe igihugu nyuma yo gushegeshwa n’ibiza byibasiye ibice by’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Uwaje ahagarariye ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF Mr. Roben Atoyan yashimiye u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa n’iki kigega maze anashimangira ko kiteguye kurufasha mu kwigobotora ingaruka rwasigiye n’ibiza muri rusange.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye umuyobozi mukuru w’ikigega Muzamahaanga cy’imari Madamu Kristalina Georgieva washimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwikura mu bukene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa