skol
fortebet

Leta yashyizeho ibiciro bishya ku byangombwa byo kubaka na Parikingi

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yashyize hanze ibipimo bishya by’ibiciro by’amafaranga yakwa kuri serivisi ya parikingi n’ibyangombwa byo kubaka ndetse no ku bindi byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Sponsored Ad

Ibi biciro bishya bikubiye mu Iteka rishya rya Perezida rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, yagize hanze tariki 5 Ukuboza mu 2023.

Ingingo ya 7 y’iri teka igena ibijyanye na parikingi rusange yo ku muhanda igaragaza ko imodoka nto ikoresha ubu bwoko bwa parikingi izajya yishyura 200 Frw ku isaha, nyirayo yakenera kuyikoresha umunsi wose akishyura 1000 Frw.

Mu gihe nyiri imodoka ahisemo kwishyura ku kwezi azajya atanga 15000 Frw.

Ku bafite imodoka ziri mu cyiciro cy’ikamyo nto na minibisi bazajya bishyura 300 ku isaha, 1500 Frw ku munsi. Mu gihe abishyura ku kwezi bazajya bacibwa 20.000 Frw.

Iri teka kandi rireba abantu bafite imodoka ziri mu cyiciro cy’ikamyo nini idafite rumoroki, bisi nini n’imashini za tractors.

Ku isaha bazajya bishyura 500 Frw, 2500 Frw ku munsi na 25.000 Frw ku bashaka kwishyura ku kwezi.

Ikamyo zifite rumoruki n’imashini nini zikoreshwa mu mirimo yo kubaka inzu cyangwa imihanda zo zizajya zishyuzwa 1000 Frw ku isaha, 5000 Frw ku munsi na 30.000 Frw ku kwezi.

Ku bijyanye n’amahoro ntarengwa yakwa abakoresha parikingi rusange yubakiye, abafite imodoka itwara abagenzi muri rusange ifite ibyicaro bitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi bazajya bishyura 500 Frw ku munsi. Imodoka ifite ibyicaro 19 kugeza kuri 30 itwara abagenzi muri rusange yo izajya yishyurirwa 1000 Frw ku munsi.

Iyi ngingo kandi ireba imodoka ifite ibyicaro 31 kugeza kuri 50 itwara abagenzi muri rusange, aho amahoro ahera kuri 1500 Frw kugeza kuri 3000 Frw ku munsi.

Imodoka ifite ibyicaro birenze 50 itwara abagenzi muri rusange yo izajya yishyurirwa amahoro ahera kuri 3500 Frw kugeza kuri 10.000 Frw ku munsi.

Ku bijyanye n’imodoka idatwara abagenzi muri rusange yinjiye muri parikingi rusange izajya yishyurirwa 200 Frw uko yinjiye muri parikingi rusange.

Nubwo bimeze gutyo ibi biciro byo hejuru ntabwo bireba ibinyabiziga bya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga ya Leta bifite ibyapa bibiranga; ibinyabiziga cyangwa bya Ambasade, ibinyabiziga cyangwa by’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda n’ibinyabiziga byihariye byagenewe abafite ubumuga kuko byo bisonewe.

Ikindi iri teka rishya rigena ni ibijyanye n’ibipimo ntarengwa by’amahoro yakwa ku ruhushya rwo kubaka.

Abafite ubutaka bwubakwaho mu kibanza butarenze meterokare 100; bazajya bishyura amahoro ya 20.000 Frw.

Umuntu ushaka kubaka mu kibanza gifite ubuso bwubakwaho buhera hejuru ya meterokare 2100 kugeza kuri meterokare 200, bazajya bishyura amahoro ya 100.000 Frw.

Amahoro ya 150.000 Frw yo azajya acibwa ku buso bw’ubutaka bwubakwaho mu kibanza buhera hejuru ya meterokare 200 kugeza kuri meterokare 500. Mu gihe abafite ubutaka bwo kubakaho burenze meterokare 500 bo bazajya bacibwa 200.000 Frw.

Ibipimo ntarengwa by’amahoro bivugwa hejuru ni na byo bikoreshwa kuri serivisi zo kongeresha igihe cy’uruhushya rwo kubaka cyangwa izo guhindura impamvu zashingiweho mu gusaba uruhushya.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa