skol
fortebet

Menya ibiciro bishya by’umuceri wera byashyizweho mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ibiciro bishya by’umuceri wera mu Rwanda kuva mu murima amafaranga umuhinzi agomba guhabwa kugeza ku mucuruzi muto uwurangura akagurisha ikilo kimwe, aho atagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 860 ku kilo cya Kigori.
Ibiciro bihanitse by’ibiribwa kimwe mu bihanyayikishije abantu muri iyi minsi, ndetse usanga yaba aho babihinga no mu mijyi ibiciro bijya gusa.
Ibiciro by’umuceri wera mu Rwanda byari byashyizweho ku bahinzi muri 2022 bisa n’ibyazamutseho (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ibiciro bishya by’umuceri wera mu Rwanda kuva mu murima amafaranga umuhinzi agomba guhabwa kugeza ku mucuruzi muto uwurangura akagurisha ikilo kimwe, aho atagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 860 ku kilo cya Kigori.

Ibiciro bihanitse by’ibiribwa kimwe mu bihanyayikishije abantu muri iyi minsi, ndetse usanga yaba aho babihinga no mu mijyi ibiciro bijya gusa.

Ibiciro by’umuceri wera mu Rwanda byari byashyizweho ku bahinzi muri 2022 bisa n’ibyazamutseho gato ku bwoko bumwe na bumwe bw’umuceri.

Ku muceri w’intete ngufi uzwi nka Kigori igiciro umuhinzi agurirwaho ni amafaranga y’u Rwanda 450 nk’uko byari bimeze mu 2022.

Ku muceri w’intete ziringaniye ubu umuhinzi azajya ahabwa 460 Frw avuye kuri 448 Frw, na ho uw’intete ndende wo uzajya ugurwa 465 Frw avuye kuri 454 Frw, mu gihe Basmati wo ugurwa 710 Frw uvuye kuri 658 Frw.

Minicom kandi yashyizeho ibiciro ntarengwa kuri uyu muceri umaze gutunganywa mu nganda ndetse no ku bacuruzi banini n’abato.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda rigaragaza ko umucuruzi muto atemerewe kurenza amafaranga y’u Rwanda 860 ku muceri wa Kigori, mu gihe uw’intete ziringaniye utagomba kurenza 885 Frw, uw’intete ndende wo ntugomba kurenza 910 Frw, mu gihe Basmati izajya igurishwa 1565 Frw.

Yanatangaje ko umuhinzi azajya agena ingano y’umuceri uruganda rutonora akajya kuwurya ariko ugashyirwa mu mufuka wanditseho ko utagurishwa.

Ibi biciro bije bikurikira ibyashyizweho kuwa 19 Mata 2023, aho byari byatangajwe ko umuceli wa Kigori utagomba kurenza 820 Frw, umuceli w’intete ndende utagomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceli wa Basmati utagombaga kurenza 1455 Frw ku kilo.

Amajwi ya bamwe ariko yagiye yumvikana avuga ko ibi biciro bitakurikijwe n’abacuruzi bose, gusa abagiye bafatwa batabikurikiza bakaba baragiye babihanirwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022 mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa