skol
fortebet

Meteo -Rwanda yongeye kuburira imvura nyinshi uhereye kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda cyatangarije Abaturarwanda bose ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2023, hateganyijwe imvura nyinshi cyane mu bice bimwe by’Igihugu.

Sponsored Ad

Meteo ivuga ko ahateganyijwe imvura nyinshi ari mu Ntara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu burengerazuba bwa Nyagatare, ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gasabo nk’uko ikarita ibigaragaza.

Meteo ivuga ko iyo mvura ibarirwa hagati ya milimetero 50-100 iteganyijwe guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri kugera ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023.

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bugira inama Abaturarwanda muri rusange n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba cyane cyane mu duce dusanzwe twibasirwa.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura igiye kugwa muri iyi minsi izaturuka ku miyaga iva mu nyanja ngari y’u Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa