skol
fortebet

Miliyoni zisaga 65 Frw zatikiriye mu nkongi yibasiye Gare ya Musanze

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.

Sponsored Ad

Iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro saa mbili z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, bigakekwa ko yaba yatewe na Gaz yari muri resitora ikorera muri iryo duka yaturitse bigakongeza umuriro wahise ukwira igice cyose cyo hejuru cy’iyo nyubako igeretse inshuro imwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.

Ibyo bikoresho birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari muri depot, utubati, intebe n’ibindi bitandukanye. Hakaba habarurwa amaduka 17 muri 38 agize iyi nyubako.

Ni inzu yatangirwagamo serivisi zinyuranye zirimo resitora, kampani zikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Ibiro bya Gare ya Musanze n’izindi kampani zitandukanye zikora ubucuruzi.

Mu ma saha y’igicamunsi ashyira ay’umugoroba inkongi yari yamaze kuzimywa ndetse urujya n’uruza rw’abakoresha iyi gare baba abanyamaguru ndetse n’imodoka rwasubiye mu buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa