skol
fortebet

Min. Dr. Edouard yateguje umushinga uzoroshya igiciro cya Gaz no kurengera ibidukikije

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aratangaza ko u Rwanda rufite umushinga wo kubaka ububiko bugari bwa gaz ndetse n’uruganda rwayo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Sponsored Ad

Yavuze ko gaz ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibicanwa ndetse n’amashyamba yangizwa hashakwa ibyo bicanwa.

Yagaragaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rumaze kwihaza kuri gaz umubare w’abakoresha gaz uziyongera mu buryo bugaragara bityo bikagabanya n’umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti n’amashyamba.

Minisiteri y’Ibidukikije iherutse kugaragaza ko nibura hakenewe asaga miliyari y’amadorali kugira ngo guverinoma igere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara rikava ku kigero cya 85% ryariho mu 2019 rikagera byibura kuri 42% muri 2030.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ibi mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye kuri uyu wa Gatanu ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa