skol
fortebet

MINICOM yashyizeho igiciro gishya cy’ibigori iha indi nkuru nziza abahinzi

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiciro fatizo cy’ibigori bihunguye ari 400 Frw ku kilo naho icy’ibidahunguye ntikigomba kugurishwa ari munsi ya 311 Frw.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2024, rivuga ko amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuweho.

MINICOM yibukije abahinzi ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe kugira ngo ucungwe neza.

Abaguzi bose barasabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi.

Abaguzi kandi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.

Inkuru nziza nuko ’abaguzi ntibemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga igihe baguze ibigori bidahunguye’

MINICOM yasabye inzego kuba hafi abahinzi bakareba ko ibiciro byashyizweho biri kubahirizwa.

Ibitekerezo

  • Byaba byiza cyane mubikurikiranye mukareba ko bishyirwa mu bikorwa kuko nkubu -Nyagatare abacuruzi bariguha abaturage 220frw

    Iyi minisiteri nayo iradusetsa harya ibiciro by’umiceri,isukari...,yashyizeho ububimezegute,

    Iyi minisiteri nayo iradusetsa harya ibiciro by’umiceri,isukari...,yashyizeho ububimezegute,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa