skol
fortebet

Minisitiri Bayisenge yavuze ku kababaro aterwa n’Abagore babaswe n’ubusinzi

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba abantu kwirinda ubusinzi ariko by’umwihariko abagore bakabugendera kure kuko ngo hari abagaragara bagenda bandika umunani mu muhanda.

Sponsored Ad

Minisitiri Bayisenge avuga ko ukurikije imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare ndetse n’Urwego rw’Imiyoborere RGB, ngo ubusinzi bwamaze gufata indi ntera kuburyo bukwiye kugabanywa mu miryango.

Avuga ko ubusinzi buhangayikishije mu muryango nyarwanda kandi bukaba ku isonga mu gusesagura ibyagatunze umuryango ndetse bukaba n’isoko y’amakimbirane kuburyo abantu bakwiye kubureka.

Avuga ko iki kibazo kirushaho gufata indi ntera kuko cyageze no ku babyeyi b’abagore aho ngo hari abasigaye basinda bakagenda bandika umunani mu muhanda kandi bidakwiye.

Yagize ati “Twahoze tubona kera abagabo aribo bagenda bandika umunani ariko tubabazwa n’uko n’ababyeyi b’aba-Mama, hari igihe tubabona nabo bandika umunani ntabwo ibyo bikwiriye.”

Ikindi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi kuko ntacyo rwageraho mugihe rwamaze kubatwa n’inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa