skol
fortebet

Minisitiri Gasore yavuze ku mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo watinze

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Garore, yatangaje ko kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu buryo bugezweho byatinze kubera ko ari umushinga munini ugomba kwitonderwa.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 ubwo yari mu Kiganiro Dusangirijambo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, cyagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18.

Ni ikiganiro Minisitiri Dr Gasore yari yatumiwemo ari kumwe na mugenzi we w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Mu Ugushyingo 2017, Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho iyi gare. Gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko magingo aya nta kirakorwa.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko kuvugurura iyi gare babitangiye ariko mu buryo abantu batabona kubera ko harimo kwigwa neza ku gishushanyo mbonera.

Yagaragaje ko nikimara kwemezwa no kunozwa, ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragarira buri wese.

Ati “Uburemere bwa Gare ya Nyabugogo nka gare mpuzamahanga ihuriramo imodoka zikora mu bice byo mu ntara no mu Mujyi wa Kigali, ni bwo butuma tutavuga ko byatinze ahubwo byaritondewe mu kwirinda ko byakorwa nabi bikongera bigateza imikorere mibi y’ubwikorezi rusange.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bikorwa byahawe umwanya uhagije wo kunoza uko iyi gare izaba imeze, nibirangira bikabona gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara.

Uyu yavuze kandi ko muri uyu mwaka umuhanda wa Giporoso [Prince House] ugana i Masaka ugiye gutangira kwagurwa ukagira ibisate bine mu kugabanya umuvundo w’imodoka ziwukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa