skol
fortebet

Minisitiri Ngabitsinze yahaye ubutumwa abatewe ubwoba n’itumbagira ry’ibikomoka kuri Peteroli

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome,yavuze ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bitavuze ko n’ibindi bintu byose mu Rwanda bigomba kuzamuka.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse aho igiciro cya lisansi kigeze hafi kugura 2000 FRW.

Benshi mu banyarwanda bahise baterwa ubwoba nuko iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riza gutuma ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka cyane ko ibirayi biri hafi kugura ibihumbi 2000 FRW.

Mu kiganiro yahaye RBA,Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome,yavuze ko nta kigomba guhungabana ku biciro biriho gusa yemeza ko igitera izamuka ry’ibiribwa ari uko ubu abanyarwanda bari guhinga ariko nibeza bizagabanuka.

Yagize ati "Ubusanzwe nkuko tuza kubisobanura iyo ibiciro byazamutse,akantu kazamukaho n’akantu nakwita gato cyane ku buryo katakagombye gutera ikibazo mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu cyangwa mu gutunganya ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ari nayo mpamvu buri gihe tuvuga ko Peteroli mu guhinduka kwayo ihindukana gato cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi nuko gusa ubu turi mu bihe by’izuba,ibihe btandukanye,ariko ubusanzwe nta cyakagombye guhinduka.

Yakomeje avuga ko impamvu bahita babivuga mu binyamakuru ari ukugira ngo uwumvise ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse adahita nawe azamura ibyo acuruza.Ati "Nta cyagombaga guhinduka,nuko tukiri muri bya bihe dutangiye guhinga ubu ngubu,bizagabanuka tumaze kweza bibe byinshi ku masoko ariko biranumvikana hari ibyo dukura hanze y’igihugu.Ingamba ni za zindi n’ukuzamura ibyo dukorera mu gihugu no guhahira ahantu hataduhenze."

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore,we yavuze ko nkunganire ya Leta mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli irakomeza gutangwa nkuko bimaze amezi menshi bikorwa.

Ati "Leta yakomeje kugenda ishyiramo nkunganire ku buryo mu mezi ashize twari dufite ibiciro biri hasi ugereranyije n’ibihugu duturanye.

Nubu rero irimo by’umwihariko kuri mazutu,kuri buri litiro umunyarwanda aguze leta izajya imwishyurira amafaranga 135 FRW.

Hari indi nkunganire ku gutwara abantu mu mabisi,tuzakoresha uko dushoboye,icyiyongereyeho ku giciro cya bisi leta icyishyure,abanyarwanda ntibongerere amafaranga bishyuraga ku giciro cya bisi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa