skol
fortebet

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ku izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023.

Sponsored Ad

Ni izamuka rya 0,9% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje kuko byari byiyongereyeho 11,9%.

Ibyakunze kugarukwaho cyane n’ibikunze gukenerwa n’abaturage cyane nk’ibirayi bishobora kugera kuri 1500 Frw cyangwa ibishyimbo bigera ku 1700 Frw bitewe n’ubwoko.

Nubwo biteje ikibazo haba hari icyizere ko ubwo mu gihe cy’isarura ibiciro bizamanuka cyane ko ibiciro bizamuka ari uko ibihe by’isarura birangiye, icyuho kikaba ku ngamba zo guhunika nk’uburyo bwafasha mu guhangana n’ibiciro igihe byazamutse.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yari mu kiganiro Imbonankubone gitambuka kuri Radio 1.

Yavuze ko iyo igihembwe cy’ihinga kigenze neza ibiciro byimanura.

Ati "Iyo imvura iguye, abantu bagahingira igihe, tukabona imbuto nziza ibiciro birimanura. Ntabwo twagakwiriye kuba duhora muri ibi bihe bihindagurika, iyo ibiciro byagabanyutse twagakwiriye gushaka uburyo bwo kubika, nk’ibigori n’ibishyimbo, wenda tugasigara duhangana n’ibindi bitabikika igihe kirekire nk’imboga n’ibirayi."

Nubwo icyo cyizere gihari, ku biciro by’isukari ho biratandukanye cyane kuko iva mu bahinzi bo mu Rwanda ari hafi ya ntayo, ibituma igiciro cyayo gikomeza gutumbagira, icyizere kigashingira ku imanuka ry’agaciro k’Idorali gusa. Kuri ubu ikilo cy’isukari kigeze kuri 2000 Frw.

Ubwo yabazwaga ikiri gukorwa kugira ngo igiciro cy’iki gicuruzwa kigabanywe, Minisitiri Dr Ngabitsinze, yavuze ko ubu hari gushakwa uburyo hakongerwa inganda zitunganya isukari kuko Uruganda rwa Kabuye rutanga nke cyane.

Ati "Isukari nyinshi tuyivana hanze. Uruganda rwa Kabuye ntirurenza umusaruro uri hagati ya 10% na 15% [by’isukari ikenerwa mu gihugu]. Ni sukari nke cyane.”

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko igituma isukari ihenda ari inganda zitandukanye ziyikenera mu bicuruzwa zikora, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse agaragaza ko mu Rwanda zimaze kuba nyinshi, ibituma igiciro gikomeza gutumbagira.

Yagaragaje ko nubwo ibiciro bizamuka bitewe n’abayikeneye cyane, hiyongeraho n’agaciro k’ifaranga cyane cyane bigashingira k’uko Idolari rya Amerika rihagaze.

Yagaragaje ko mu nama baherutse gukora ijyanye no kureba uko agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda gahagaze, basanze ryarataye agaciro ku rugero rwa 8%, ibituma igiciro cy’isukari gikomeza gutumbagira, kuko 90% byayo ituruka hanze.

Ati “Ni ukuvuga ngo Amadolari yarazamutse kandi ikigaragara ni uko bitewe n’ubukungu aho bugana, bishobora gukomeza.”

Ubusanzwe Abanyarwanda bazana isukari mu Rwanda, bayikura muri Zambia, ariko Minisitiri Dr Ngabitsinze akavuga ko bijyanye n’uko kuri ubu iyo sukari iri gukenerwa cyane n’ibihugu birimo na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwinshi, abenshi bayizana mu Rwanda bari kuyivana muri Brésil.

Ati “Urumva harimo urugendo. Uretse icyo nubwo iba ihendutse bijyana na ka gaciro k’ifaranga, Amadolari yarazamutse kandi ku Isi yose n’ibiciro by’isukari byarazamutse.”

Yavuze ko kugira ngo abantu bumve ko atari umwihariko ku Rwanda gusa, kuva mu mwaka ushize igiciro cy’isukari kimaze kwiyongeraho 50% mu Isi, aho mu mezi atatu ya nyuma y’uwo mwaka mu Rwanda icyo giciro cyavuye kuri 1300 Frw ubu kikaba kigeze kuri 2000 Frw.

Ati “Guhinga ibikomokaho isukari ntibyagabanyutse, ahubwo za nganda [ziyikenera] zigenda zizamuka, ibituma n’ingano y’isukari ikenerwa izamuka, bivuze ko natwe tugomba kuzamura ibihingwa iturukamo.”

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu kurinda ko u Rwanda rukomeza gutumiza iyo sukari hanze, rukeneye umushoramari ufite imbaraga wafasha kuzamura iyo ngano byibuze ikagera kuri 40%.

Ati “Aho duhinga ibikomokamo isukari turahafite, twahera na hariya uriya (Uruganda rwa Kabuye) akorera tukajya n’ahandi hatandukanye, byibuze nidukura hanze isukari ingana na 60% igiciro kizagira uko gihagarara. Ku babona isukari izamuka nta kuntu leta iba itagize.”

Ku bijyanye n’ibiciro iyi minisiteri ishyira hanze ngo bikurikizwe ariko bikarengwaho ntibyubahirizwe, Minisitiri Dr Ngabitsinze, yagize ati “Nk’ubu ntitwagenda ngo tubwire umuntu ngo wakabije ku giciro cy’ibirayi kandi aho biva turahazi. Nta biciro twashyizeho kuko nta birayi bihari ariko icyo tuzashyiraho mu Ukwakira no mu Ugushyingo [byatangiye kuboneka] tuzabikurikirana nk’amezi atatu, igihembwe nikirangira dushyireho ikindi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa