skol
fortebet

Minisitiri wa Siporo yasobanuye inyungu u Rwanda rugiye kubona nyuma y’amasezerano rufitanye Bayern Munich

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage.

Sponsored Ad

Ni amasezerano y’imyaka itanu azageza mu mwaka wa 2028 agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda no kuzamura umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Muri aya masezerano, hakubiyemo Stade Allianz Arena ikinirwaho n’iyi kipe hazajya hanyuzwa ubutumwa bukangurira abantu gusura u Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju aganira na RBA ducyesha iyi nkuru yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuba u Rwanda rwongeye gusinyana amasezerano n’indi kipe ikomeye ku ruhando rw’Isi. U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris St. Germain yo mu Bufaransa.

Ibindi bikubiye muri aya masezerano ni uko harimo gutegura ingando zo gutoranya no gutoza umupira abato bafite impano, guhitamo abakinnyi 20 bazagenerwa abatoza bavuye muri Bayern Munich.

Harimo kandi no gutegura abatoza. Iyi gahunda igizwe no gutanga amasomo ku batoza imbona nkubone bikozwe n’abantu bazaba bavuye muri Bayern Munich ndetse no gutoza abatoza bifashishije ikoranabuhanga ry’iyakure.

Harimo kandi irushanwa rya FC Bayern Youth Cup rizajya riba buri mwaka rikitabirwa n’ikipe ivuye mu Rwanda izaba yatoranyijwe. U Rwanda kandi nk’umufatanyabikorwa wihariye w’iyi kipe ruzaba rufite uburenganzira bwo gutegura icyiciro cy’ibanze cy’iri rushanwa mu Rwanda. Ibi bikazafasha Abanyarwanda kwiga no kuzamura ubushobozi bwabo nk’uko bivugwa na Minisitiri wa Siporo.

Harimo kandi ihererereakanyabushobozi ry’abatoza aho abaoza bazajya bava mu Rwanda bakajya muri FC Bayern Munich bakiga kandi bakanagira uruhare mu mashuri atorezwamo umupira y’iyi kipe ndetse n’abatoza ba FC Bayern bakajya baza mu Rwanda mu bikorwa nk’ibyo.

Mu Rwanda kandi hazubakwa irerero ry’umupira w’amaguru (Academy) rya FC Bayern rizaba ifite abatoza babiri baturutse muri FC Bayern Munich. Iyi academy izaba irimo abana 30 bafite impano bazatoranywa mu gihugu hose.

Bayern Munich ni ikipe y’Umupira w’amaguru yo mu Budage yubatse ibigwi muri iki gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga kuko yatwaye ibikombe 6 bya UEFA Champions League ndetse na Bibiri by’Isi by’amakipe. Ibarizwa mu Burengerazuba bw’Ubudage mu Mujyi wa Munich ikaba ikinira kuri Allianz Arena, stade ijyamo abantu ibihumbi 75.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa