skol
fortebet

Mukuralinda yashimangiye ibwiriza ryo gusenyera abagituriye umugezi wa Sebeya

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu kwimura burundu abo mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wa Sebeya ndetse no gusenya ibikorwaremezo bihegereye.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cya guverinoma cyo gusobanurira abaturiye uyu mugezi ko kwimuka ari ngombwa kandi ko byihutirwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakongera kubibasira nk’uko byagenze muri Gicurasi 2023.

Mukuralinda yamenyeshejwe ko hari abaturage bari kwimurwa bavuga ko Kiliziya ndetse n’uruganda rw’icyayi bigihagaze kandi biri hafi ya Sebeya. Yasubije ko na byo bizasenywa, nibigaragara ko bidakwiye kuhaguma.

Yagize ati: "Nakwereka n’amafoto y’inzu bazasenya. Ngira ngo iy’akagari cyangwa umurenge. Uyu munsi ntabwo ikigamijwe ari ukuvuga ngo abantu baraje, barasiga basenye. Nababwiye ko hari amakipe techniques, barareba uko ibintu biteye. Tuvuze muri metero 10 na nyuma ya metero 10. Niba Kiliziya yubatswe, twababwiye aho Kiliziya Gatolika yarangije no gusenya amazu cyangwa se amashuri, ibona ko ubwayo yubatse ahantu hagera amazi."

Umuvugizi wa guverinoma wungirije yasabye abantu kwirinda gufata imyanzuro, asaba ko bategereza izafatwa n’izi mpuguke. Kandi ngo nihabaho kwimurwa burundu, uzabona yararenganye afite uburenganzira bwo kuzakurikirana ikibazo cye mu nzego zose z’igihugu bireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa