skol
fortebet

Musanze:Hadutse inyamaswa itazwi iri kwica inyana

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, umugabo witwa Bizimana wororeye mu Mudugudu wa Nyakigoma, yabyutse agira ngo arebe uko umutekano w’inka ze uhagaze, asanga inyana yari imaze amezi abiri ivutse, yakomerekejwe mu buryo bukomeye n’igisimba atahise amenya icyo ari cyo, bikaba byaje kuyiviramo urupfu nyuma y’amasaha macye yakurikiyeho.

Iyi nyana ikurikiye iyindi na yo yo muri ako Kagari bivugwa ko nta cyumweru kirashira ipfuye mu buryo busa n’ubu aho aborozi by’umwihariko b’inyana byabateye impungenge dore ko ari zo zibasiwe.

Ngo muri iki gihe cy’isarura ry’ibirayi hari bamwe mu borozi bo muri Nyakigoma bajyanaga inka bakazizirikira mu mirima yabo ngo zibone uko zirisha ubwatsi bwabaga bwakomotse ku birayi bikaba bishoboka ko iyo nyamaswa icunga ba nyiri inka ku ijisho ikazikomereretsa nk’uko byagarutsweho na Habiyaremye Jean de la Croix Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Nyabigoma.

"Hari bamwe mu boroye inka banafite imirima imaze iminsi isarurwamo ibirayi, bajyaga bazijyanamo bakazizirikiramo ngo zirishe ubwatsi bw’ibirayi biba byahasaruwe. Babikoraga bizeye umutekano wazo bikaba ngombwa ko zinaharara kuko nta n’abajura b’amatungo bahaba. Ubwo rero niho ducyeka ko izo nyamaswa zagiye ziboneraho zikazisanga aho ba nyirazo babaga baziraje zikaryamo inyana ntoya".

Aho iki kibazo kigaragariye, aborozi b’inka baho, bagiriwe inama yo gucungira hafi umutekano wazo, bakazororera mu biraro, mu kwirinda akaga kazigeraho biturutse ku kutaba ariho ziri.

Iyi nyamaswa iracyashakishwa ngo hamenyekane iyo ari yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa