skol
fortebet

Musanze: Urubyiruko rurashinja ababyeyi gutambamira inzira y’ubuhinzi bashaka gushoka

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera, ruvuga ko ababyeyi babo ari bo ba nyirabayazana mu gutuma rudashora imari mu mwuga w’ubuhinzi ngo kuko barwima ingwate, ariko ababyeyi nabo bakarusaba kugira imyitwarire myiza, iboneye.

Sponsored Ad

Akamahoro Josiane wo mu Murenge wa Cyanika, uri mu kigero cy’imyaka 23, avuga ko ababyeyi be batamworohereza ngo ashore imari mu buhinzi akoresheje ibigo by’imari, aho avuga ko bamuhaye ingwate y’umurima, byatuma agera ku nguzanyo; ibi ngo bikaba bimwe mu bimuca intege mu gukomeza kwiteza imbere.

Uwamahoro akomeza avuga ko ngo kubera ko ababyeyi babo bakoraga ubuhinzi bwa gakondo, kandi ngo bakaba bazi ko banki zigurisha imitungo yabo bahitamo kwima abana babo ingwate kandi ngo basanga nta nyungu ndende iva mu buhinzi, bakaba bifuza ko n’ababyeyi bajya bahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bw’umwuga bubyara amafaranga.

Bamwe mu babyeyi na bo bashimangira ko kuri ubu ngo hari urubyiruko ruba rutizewe, ku buryo kubaha ingwate ari nko kuyita, cyane ko hari bamwe bitwara nabi, basesagura umutungo bishora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera w’agateganyo Jean Baptiste Nshimiyimana, avuga ko bashishishikariza urubyiruko gushora imari mu buhinzi, ariko nanone bakarukorera ubuvugizi mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Yagize ati: “Gahunda dufite ni ukwegera urubyiruko ubwarwo kuko iterambere ry’iki gihugu rishingiye ku rubyiruko, turabashishishikariza kugira ngo batinyuke bashore imari mu buhinzi kandi n’ababyeyi ntibakwiye kugira impungenge kuko icyo basabwa ni ukubaba hafi.

Ikindi ni uko twegera ibigo bishora imari mu gukora ubuvugizi tubisaba gukorana n’urubyiruko, kandi ibi tuzakomeza kubikora mu rwego rwo gushishikatiza ibi bigo kumva ko amizero y’igihugu ari urubyiruko”.

Impuguke zigaragaza ko abakora ubuhinzi kuri ubu bari mu kigero cy’imyaka 50 gusubiza hejuru, ariko imibare y’urubyiruko rukora ubuhinzi umubare ukaba ukiri hasi kandi urubyiruko ni 63% mu Rwanda nyamara abageze mu gihe cyo gukora ni 54%, ariko ruvuga ko nta gishoro n’ingwate, ibi bintu Leta ikaba irajwe inshinga na byo irwereka inzira zo gukorana na BDF, aho ibishingira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa