skol
fortebet

Nyuma y’umwaka umwe Minisiteri y’Ishoramari ishyizweho yasheshwe

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ishoramari yari iherutse gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yasheshwe nyuma y’aho Perezida Kagame akoze amavugurura muri Guverinoma hanyuma inshingano zayo zigahabwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Sponsored Ad

Impinduka zakozwe muri Guverinoma zigena ko Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.

Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ibi bivuze ko iyi minisiteri yayoboraga itagihari kuko inshingano zayo zimuriwe ahandi urebye ibyo Munyeshuli ashinzwe.

Ubusanzwe umunyamabanga wa leta inshingano ze ziba zihura na Minisiteri abarizwamo, bivuze ko ushinzwe ishoramari niba ari muri Minisiteri y’Imari ni naho izo nshingano zibarizwa.

Iyi Minisiteri yari ishinzwe ishoramari rya Leta rigamije inyungu. Mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera.

Leta y’u Rwanda, kimwe n’izindi zitandukanye hirya no hino ku Isi, igira ishoramari mu nzego zitandukanye, aho rinyuzwa mu bigo binyuranye bikora ibijyanye n’icyo iryo shoramari riba rigamije.

Icyakora ishoramari rya Leta rikunze kugwa mu bihombo bitandukanye, ahanini bigaterwa n’uko usanga ryarakozwe nabi, bityo imisoro y’abaturage ikahatikirira.

Niyo mpamvu Leta zitandukanye zikunze gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishoramari zifite imbere mu gihugu no hanze yacyo, ari nayo mpamvu ku Rwanda, byari byabaye ngombwa ko hajyaho Minisitiri yihariye ishinzwe gukurikirana iryo shoramari mu buryo buhoraho none ubu izo nshingano zikaba zashyizwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Indi mpamvu ituma Leta zishyiraho uburyo bugenzura ishoramari ryazo ni uko kenshi Leta zidakunze gushora mu mishinga y’igihe gito, ahubwo usanga zishora mu mishinga y’igihe kirekire kandi zigashora amafaranga afatika.

Mu rwego rwo kwirinda ibyago by’igihombo ku ishoramari nk’iryo, niyo mpamvu haba hakwiriye kujyaho uburyo bwo kugenzura ko ishoramari rigiye gukorwa rizatanga umusaruro ndetse n’iryakozwe ritagenda neza rikaba ryafatirwa ingamba hakiri kare, kugira ngo Leta yirinde kugwa mu bihombo biterwa n’ishoramari ribi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa