skol
fortebet

Nyundo: Ubukene buri gutera abagabo guharika abagore babo

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Nyundo uherereye mu karere ka Rubavu, bakomeje gutabaza bavuga ko abagabo babo babataye bakajya kwirebera abafite amafaranga, dore ko baba babategereje mu gihe abo basanganywe bo baba nta n’urutoboye bafite.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho n’abaturage bo mu murenge wa Nyundo ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Rwandatribune wari wahatembereye, babivuze bagira bati ”:Nibyo rwose ikibazo cy’ubuharike gisumba ibindi byose biri muri uyu murenge, kuko abagabo iyo babonye bikomeye bajya kureba abagore bifitiye amafaranga”

Uwo twahaye izina rya Uwimana kubera impamvu y’umutekano we, utuye muri uyu murenge yagize ati: ” Abantu batuye muri ibi bice bifitemo ingeso yo gukunda abagore benshi, bityo rero kubera ko batajya banyurwa n’umugore umwe ntacyo wakora ninayo mpamvu hahora ubukene.”

Icyakora n’ubwo bimeze bityo muri ibi bice ngo ikibazo cy’Ubuharike harigihe bikururwa n’abagore babona bafite agafaranga bagahita basiga abagabo babo bakajya kwirebera abandi, bigatuma n’abagabo bahita bajya kureba abandi.

Ikibazo cy’inzara nacyo kigahera aho ngo kuko ari umugabo aba yigendeye n’ifaranga abonye akarijyana mu kabari, n’umugore bikaba uko bikanatuma ikibazo cy’ihangana mu miryango bifata indi ntera.

Ibi kandi bituma abana bata amashuri baba benshi ndetse n’ikibazo cy’inzara kigafata indi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa