skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye uko kubaka uruganda rukora inkingo byahinyuje abasuzuguye Afurika

Yanditswe: Monday 18, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kumurika aho Uruganda rwa BioNTech rugeze rwubaka ishami ryarwo rizajya rikorera inkingo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Ukuboza 2023,mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Ni umuhango kandi wajyanye no gutaha igice cya mbere cy’uru ruganda cyamaze kuzura.

Ni umuhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yavuze ko iki gitekerezo cyo kubaka uru ruganda rw’inkingo kigitangira benshi batacyumvaga bavuga ko inkingo zidashobora gukoreshwa muri Afurika ndetse ko byatwara igihe, ariko ubu byakunze ndetse ko n’abakozi benshi bazakora muri uru ruganda ari Abanyafurika.

Ati "Uru ruganda rwubatswe kugira ngo rube uruteye imbere kurusha izindi ku isi.Abakozi bose bakomoka muri Afurika,barimo n’umuyobozi warwo,umu Ingeniyeri uha ukomoka muri Nigeria."

Yakomeje ati "Byaravuzwe ko bigoye cyane ku nzego zacu z’ubuzima, hanyuma ubwo twatangiraga uru rugendo rwo gukora izi nkingo ku mugabane wacu, twabwiwe ko bizatwara nibura imyaka 30.

Ibyo byari ibinyoma.Birashoboka.Kubera ko bishoboka ni n’ingenzi cyane.”

Yavuze ko kuba BioNTech yaremeye gufatanya na Afrika bigaragaza ko ikoranabuhanga ryo gukora inkingo rishobora rishobora gukoreshwa na buri wese.

Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA).Ubu bwoko bushya bw’inkingo za mRNA, buba bugizwe n’iki gice cyitwa mRNA, gisimbura cya gice gito cya virusi cyangwa bagiteri cyari gisanzwe gishyirwa mu nkingo.

Nanone kandi,Guverinoma y’u Rwanda na African Pharmaceutical Technology Foundation basinye amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’iki kigo kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ibijyanye n’imiti muri Afurika.

Ikigo ‘African Pharmaceutical Technology Foundation’ cyatangijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, mu 2022 nyuma yo kubona ko mu gihe cya Covid-19 ibihugu bya Afurika byagowe no kubona inkingo z’icyo cyorezo.

Uyu mushinga washowemo miliyari 3$, witezweho guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo ku Mugabane wa Afurika, guteza imbere ubushakashatsi muri iyi ngeri no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tugamije iterambere ry’imibereho y’abatuye umugabane n’Isi muri rusange.

Ni mu gihe Afurika ikura 70% by’inkingo yifashisha ku yindi migabane mu naho yo ikikorera 1%.

Imirimo yo kubaka Uruganda rwa BioNtech mu Rwanda igeze kure kuko igice cya mbere kizaba kirugize cyamaze kuzura, ndetse imyiteguro yo kubaka icya kabiri igeze kure, ku buryo biteganyijwe ko mu 2025 inkingo za mbere zizatangira kujya ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa