skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Bayern Munich

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba Bayern Munich baheruka mu Rwanda, bahuye na Perezida Kagame, bagirana ibiganiro banamushyikiriza umwenda w’iyi kipe.

Sponsored Ad

Mu Cyumweru gishize nibwo itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Bayern Munich, Andreas Jung, ryaje mu Rwanda nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.

Ni amasezerano azageza mu 2028.

Mu bizibandwaho muri aya masezerano harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere siporo by’umwihariko Umupira w’Amaguru w’abakiri bato.

Ni amasezerano n’ubundi ajya gusa n’ayo u Rwanda rusanzwe rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yagiranye na Sanny Ntayombya ukora podcast yitwa The Long Form, yavuze ko gusinyana aya masezerano na Bayern Munich biri mu murongo u Rwanda rwihaye wo gukora ibikorwa bihambaye bishobora kuruzamurira izina ku ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko kandi gushyira umukono kuri aya masezerano byatijwe umurindi no kuba ayabanje ya Arsenal na Paris Saint Germain yarabyaye inyungu.

Ati “Ubwo twatangazaga ubufatanye bwacu na Bayern Munich byari biri muri uwo murongo (wo gukora ibihambaye), turi kubikora kuko byatanze umusaruro hamwe na Arsenal na Paris Saint Germain n’abandi bafatanyabikorwa dufite nka BAL, byatanze umusaruro.”

Clare Akamanzi yagaragaje ko ubufatanye bwa Arsenal bwonyine bwatumye u Rwanda rumenyekana mu mahanga, ku buryo iyo biza gukorwa binyuze mu itangazamakuru byari kurusaba kwishyura nibura miliyoni 200$.

Yagaragaje kandi ko iyo uganiriye n’abafana bajya kuri stade za Arsenal na Paris Saint Germain usanga 50% byabo bashyira u Rwanda mu hantu bifuza gusura.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa