skol
fortebet

Menya byinshi ku ruganda rukora Sima Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Campany Ltd, rukorera Sima mu Rwanda,mu karere ka Muhanga.

Sponsored Ad

Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd,rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka ya sima miliyoni makumyabiri buri mwaka.Rwubatswe mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga

Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi b’uru ruganda, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabanje gutemberezwa muri uru ruganda, asobanurirwa ibice birugize birimo za laboratwari, ahazajya hatunganyirizwa sima n’ibindi bikorwaremezo by’uru ruganda.

Perezida Kagame yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu iterambere ry’igihugu ndetse yizeza ko azakomeza gutanga ubufasha aho bikenewe.

Yavuze ko akurikije uko yabonye ibikoresho bigize uru ruganda,ruzatanga umusaruro mwinshi, kandi ko Leta y’u Rwanda ishimira abarushinze.

Ati "Uru ruganda ruzagira uruhare mu rugendo rw’iterambere. Turabashimira kandi ndabizeza ko mufite inkunga yose y’Igihugu muzakenera.”

Perezida Kagame yashimiye u Bushinwa kubera ubushake bufite bwo gukomeza gufasha Umugabane wa Afurika kwihaza kuri sima.

Ati “Ndabashimira ku muhate mu guteza imbere ibikorwa remezo ku Mugabane wacu.”

Uru ruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rufite inkomoko ku kigo West International Holdings Ltd cyo mu Bushinwa, rukorera Sima mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ishoramari ry’uru ruganda risaga miliyoni 50$. Rwubatse ku buso bungana na hegitari 16 mu Cyanya cy’Inganda cy’Akarere ka Muhanga.

Rwatangiye kubakwa mu 2021, rufite intego yo kuzajya rushyira ku isoko toni miliyoni ya Sima, iri mu bwoko bwa 42.5N ndetse na 32.5N.

Umwihariko warwo, uru ruganda rukora sima ikomeye ku rwego rwa 52, rukaba ari urwego rukorwaho inkingi zishyirwa mu mazi


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa