skol
fortebet

RURA, PSF n’Amashuli yisumbuye bari hejuru mu bigo byaranzwemo ruswa nyinshi muri 2023

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bushya bugaragaza igipimo cya ruswa ntoya mu Rwanda (RBI) bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ari zo zaje imbere mu kwakira ruswa mu nyinshi.

Sponsored Ad

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa (TI-Rwanda) kuri uyu wa Kane, bugaragaza ko ibyago bya ruswa mu rwego rw’abikorera byageze ku kigero cya 15.60% na ho muri RURA byageze ku kigero cya 13.80%.

Byagaragajwe kandi ko ibyago byo kwakira ruswa muri RURA byiyongereye cyane kuko byavuye ku kigero cya 2.90% mu mwaka wa 2021 bigera kuri 6.00% mu 2022, none bigeze kuri 13.80% mu 2023.

Mu gihe impuzandengo ya ruswa mu Rwanda yagabanyutse ikagera kuri 2.60% mu mwaka wa 2023, ivuye kuri 4.5% mu mwaka wa 2022, ubushakashatsi bwa TI-Rwanda bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera n’amashuri yisumbuye ari yo yagaragayemo impuzandengo ya ruswa kiri hejuru.

Ruswa yagaragaye mu rwego rwa ruswa iri ku gipimo cya 9.6% mu gihe mu mashuri yisumbuye impuzandengo ya ruswa iri ku kihgero cya 8.30%.

Icyiciro cy’ubwubatsi cyangwa kuvugurura inyubako binyuranyije n’igishushanyo mbonera hamwe no kubona ibyangpombwa byo kubaka ni zo serivisi zahize izindi mu kugaragaramo ruswa cyane mu mwaka wa 2023.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na yo ngo yamaze kwinjirwamo na ruswa nk’uko byashimangiwe n’abaturage 25% by’ababajijwe.

Ku birebana na ruswa yagaragaye mu bacuruzi, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura 8% by’abacuruzi basabwe gutanga ruswa nto mu mwaka wa 2023, aho 5.1% muri bo byarangiye bayitanze. Abacuruzi 42.17% bavuga ko batanze ruswa ku mpamvu z’ubucuruzi birinda ibihombo.

Ikindi cyagaragaye muri ubu bushakashatsi ni uko 50.84% by’ababajijwe bavuze ko ruswa mu Rwanda iri hasi, mu gihe mu mwaka ushize ababyemezaga bari 39% gusa.

Ni mu gihe 25.51% by’ababajijwe rib o bavuze ko ruswa itangwa mu Rwanda iringaniye, mu gihe 17.13% ari bo bavuze ko ruswa iri hejuru.

Nk’uko byari bimeze no mu mwaka ushize umubare munini w’Abanyarwanda urashima imbaraga za Guverinoma y’u Rwanda mu guhangana na ruswa.

Umuyobozi Mukuru wa TI-Rwanda Mupiganyi Apollinaire, yagize ati: “Turashima intambwe ishimishije imaze guterwa n’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu kurwanya ruswa. Ibi ntibigaragazwa na RBI gusa ahubwo byigaragariza no mu bundi bushakashatsi burimo ubukorwa n’Umuryango TI ku Isi (CPI), aho u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 muri Afurika n’amanota 51.”

Yakomeje agira ati: “Turacyafite urugendo rurerure imbere yacu. Dukwiye kurimbura ibyuho byose bihari. Ni uruhare rwa buri wese mu biyemeje kurwanya ruswa kongera kwiyemeza guhuza imbaraga muri uru rugamba.”

Mu mezi 12 ashize, ubushakashatsi bwa RBI bugaragaza ko 22% by’Abanyarwanda ari bo basabwe cyangwa batanze ruswa mu buryo buziguye n’ubutaziguye, ubwo baganaga ibigo bitandukanye.

Ugereranyije n’umwaka ushize, ruswa yagaragaye yagabanyutseho 7.10% ivuye ku kigero cya 29.10%, ibyo bikaba bishimangira za mbaraga u Rwanda rushyira mu kuziba ibyuho bya ruswa n’igisa na yo cyose.

Gusa raporo igaragaza ko gutanga amakuru bikiri hasi cyane kandi bibangamira urugamba rwo gukumira no guhashya ruswa burundu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 94.4% batigeze batanga amakuru ubwo bahuraga na ruswa, bakaba bariyongereye bavuye kuri 87.5% mu mwaka wa 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa