skol
fortebet

RURA yatanze umucyo ku bivugwa ko iyo umuntu yahaye undi lift abihanirwa

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gusubiza impungenge zagaragajwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ingaruka mu mategeko zishobora gutuma umuntu uha undi lift ku muhanda ahanwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyatanze ibisobanuro kuri iki kibazo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, RURA yavuze ko guha umuntu lift atari ikibazo, ariko ko hari abashoferi bamwe bahinduye iki gikorwa ubucuruzi bishyuza abagenzi serivisi zo kubatwara nyamara byitwa ko ari lift.

Nk’uko RURA ibivuga, umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu asabwa kubyemererwa n’ikigo.

RURA yasobanuye ko iyo ikinyabiziga gifashwe baganiriza umushoferi n’umugenzi bakamenya niba koko ari lift yamuhaye cyangwa ari serivisi yishyurwa.

Iki kigo cyagize kiti "Gutanga lift si ikibazo, ahubwo ni uko hari ababyihisha inyuma bakabikora nk’ubucuruzi batwara abagenzi bakabishyuza; kandi umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu cyangwa ibintu AGOMBA kubisabira icyangombwa muri RURA"

Cyongeyeho ko " Iyo imodoka ifashwe turagenzura neza tukaganira n’umugenzi, ndetse n’umushoferi, iyo dusanze ari lift yamuhaye biba nta kibazo kibirimo. hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta ruhushya afite rumwemerera gukora uwo murimo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa