skol
fortebet

Rusizi: Abahinzi bahangayikishijwe n’ indwara yibasiye igihingwa cy’ umuceri

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’uburwayi bw’Ikivejuru bumaze imyaka irenga itandatu buteye icyo gihingwa.
Bavuga ko uko iminsi igenda isimburana, ubu burwayi burushaho gukara, kuko imbuto yose bateye kabone niyo yaba ari inshya bituburiye, mu gihe gito na yo ihita ifatwa.
Ubu burwayi ngo bwagabanyije cyane umusaruro muri iki kibaya, kuko mbere bezaga toni zirenga esheshatu, none ubu zaragabanutse beza toni eshanu gusa.
Icyo kibazo bakigejeje (...)

Icyo kibazo bakigejeje ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, ariko ntamuti urambye barakibonera nk’uko Mukeshimana Richard umwe muri aba bahinzi abitangaza.

Yagize ati « Ubu burwayi bufata umuceri ukamungwa ugasanga umusaruro twari twiteze tutawugezeho.Twabigejeje kuri RAB ariko ibisubizo biratinda cyane, ubu batubwira ko bakiri gushaka igisubizo. »

Bitewe n’ uko ubu burwayi bugenda burushaho kongera ubukana bukwirakwira ikibaya cyose, Mukeshimana asaba ko RAB yabukoraho ubushakashatsi bwimbitse.

Bitabaye ibyo ngo mu myaka iri imbere, umuceri wakwibagirana burundu mu kibaya cya Bugarama.

Umuceri wo mu kibaya cya Bugarama wibasiwe n’uburwayi bw’ikivejuru

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Uburengerazuba Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko indwara ziterwa na Virusi mu bihingwa zigorana kuzivura.

Avuga ko bisaba gufata umwanya uhagije hagashakishwa imbuto shya, n’ubwo nayo iyo idafashwe neza yandura.

Iyo mbuto nimara kuboneka, asaba abahinzi kuzabanza bakarandura iyo yanduye yose, bakabona guhinga iyo nshya, ibyo bikazatuma nta bwandu bushya bugaragara.

Ati « Hatabayeho kunoza imihingire, n’iyo mbuto nshya yazafatwa. »

Iki kibaya cya Bugarama gifite ubuso bungana na Hegitari 1500 buhingwamo umuceri, kikaba gifatwa nk’ ikigega cy’Igihugu mu buhinzi bw’umuceri.

Src: Kigali today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa