skol
fortebet

Rwanda: Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 20,4% mu kwezi gushize kwa Kamena 2023

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu Rwanda kigaragaza ko muri Kamena 2023 byiyongereyeho 20,4% hakomatanyijwe ibyo mu mijyi no mu byaro.

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyashyize hanze iyi raporo ku wa 10 Nyakanga 2023 hagereranywa ukwezi kwa Kamena 2022 n’uk’uyu mwaka. Bigaragara ko mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 22,4%.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 35,6% naho iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongeraho 20,6% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’amacumbi byiyongereyeho 15,4%.

Ikigo cy’Ibarurishamibare kivuga ko iyo ugereranyije Kamena 2023 na Gicurasi 2023 ibiciro byagabanutseho 0,4%.

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% mu kwezi kwa Kamena 2023 ugereranyije na Kamena 2022.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22,7%, ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongeraho 10,7%.

Mu bice by’ibyaro muri Kamena 2023, ibiciro byiyongereyeho 25,1% ugereranyije na Kamena 2022 mu gihe muri Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 28,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena mu bice by’ibyaro ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 19,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,7%.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nubwo ibiciro by’ibiribwa bikomejekuzamuka hari ingamba zigamije guhangana na byo Guverinoma yagiye ifata.

Yagaragaje ko guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bitagomba gukorwa na Leta gusa ahubwo ko ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Ati “Ntabwo ari ibintu bizaturuka hanze gusa, ni ibintu bisaba n’abanyagihugu ubwabo, kongera umusaruro ni ngombwa ari abahinzi, aborozi n’abashoramari bigomba kwiyongera. Igihe umusaruro utazamuka ndetse ku muvuduko wo hejuru tuzahora dufite icyo tubura. Ibiciro bizamurwa n’uko ibikenewe ku isoko bidahari.”

Banki Nkuru y’Igihugu yo itangaza ko ibiciro bizakomeza kumanuka bikagera munsi ya 8% mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka naho mu mwaka utaha bikazaba biri munsi ya 5%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa