skol
fortebet

Rwanda: Icyuho gikomeye muri gahunda yo kuhira.71% By’Ubutaka bugomba Kuhirwa Ntibwuhiwe

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo iherutse kunonosorwa na Komite y’Abadepite ikurikirana ubuhinzi, ubworozi no kwita ku bidukikije, Abayigize basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukemura iki kibazo kugira ngo bizamure n’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Sponsored Ad

Umusaruro muke wo mu buhinzi uri mu bituma ibiciro ku isoko bizamuka nk’uko bikunze kugarukwaho na Banki nkuru y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN.

Nyuma yo gusuzuma ibyavuye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Abadepite bagize iriya Komisiyo basanze hari icyuho kinini mu mikoreshereze y’ubutaka bwatunganyirijwe kuhirwa kuko 29% ari bwo buso bwonyine bwuhiwe.

Umuyobozi wayo Hon Depite Alice Kayumba Uwera avuga ko kuba buriya butaka butaruhiwe byatubije umusaruro.

Kuri we kandi ni igihombo ku gihugu gifite abahinzi bakesha umusaruro imvura n’izuba binyuranyuranamo.

Ubutaka bw’u Rwanda bwuhirwa bugaragara mu bishanga ndetse n’imusozi.

Ubwagombaga kuhirwa byose hamwe bungana na hegitari 18,000, bukaba buri kuri site 31 hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo gusuzuma no kuganira kuri ibyo byose, Abadepite basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gushaka uko yakuhira ubwo butaka bwose.

Abadepite kandi basanze hari ubutaka bwari bugenewe kuhirwa ahubwo bwahinduwe urwuri.

Hagati aho kandi ibikoresho bimwe na bimwe byo gukoresha mu kuhira byarangiritse.

Ibyo ni ibyari bwuhire ibishanga bya Nasho, Musheri, Mahama, Rurambi na Gashora.

Raporo yerekana ko hari n’ibidamu( dams) byangiritse ku buryo bitagifata amazi ngo abahinzi bashobore kuyuhiza.

Ibyo ni ibyo muri Base muri Ruhango, i Kageyo muri Kayonza, i Mahama muri Kirehe na Cyabayaga muri Nyagatare.

Mu yandi mapaji y’iriya raporo handitsemo ko n’igishanga cya Rurambi nacyo cyangijwe n’umwuzure w’uruzi rw’Akagera, ibi bikaba byaratijwe umurindi n’uburangare bwa RAB yasinyanye na rwiyemezamirimo amasezerano yo kuzagitunganya ku ngengo y’imari ya Miliyari Frw 2.5 ariko ntibyakorwa nk’uko byateganyijwe.

U Rwanda rusanganywe intego y’uko bitarenze umwaka wa 2024 ruzaba rwaruhiye hegitari 102,000.

Icyakora bisa n’aho ari inzozi kubera ko kugeza mu mwaka wa 2021-2022, ubutaka bungana na hegitari 68,000 nibwo bwari bwaruhiwe bwonyine.

Ni imibare itangazwa na raporo ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya 2021-2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa