skol
fortebet

U Rwanda ruzajya rukenera akayabo k’Amaorari buri mwaka ngo rubashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rugaragaza ko hakenewe miliyari 2 z’amadorali ( arenga miliyari 2000 mu mafaranga y’u Rwanda) buri mwaka yo gukoresha muri gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Sponsored Ad

Ni gahunda yo mu 2011 yaje kuvugururwa kugira ngo ijyane n’Icyerekezo cya 2050 ndetse ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.

Yavuguruwe biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw’Igihugu n’imibereho y’abaturage.

Iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe itanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko igamije guha umurongo ngenderwaho ndetse no gufasha mu igenamigambi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nzego zose z’ubukungu.

Ni gahunda kandi izafasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, Abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije.

Ati ” Igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije.”

Akomeza agira ati “Guhuza intego z’igihugu z’iterambere na gahunda Isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Dr Mujawamariya asaba buri wese kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo hubakwe ahazaza heza h’u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) ryafatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije mu kuvugurura iyi gahunga rishimangira ko izongerera ubushobozi u Rwanda bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka n’amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza.

Iyi gahunda kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z’amadorali ya Amerika ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z’amadorali ya Amerika zizaturuka mu ngengo y’imari ya Leta.

Hazashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije “Rwanda Green Fund” ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Ikigega “Ireme Invest’’ kizafasha kuzamura uruhare rw’abikorera mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa