skol
fortebet

U Rwanda rwafatiriye toni 720 z’umuceri utujuje ubuziranenge wari uvuye hanze

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatanu, tariki ya 15 Werurwe, ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) n’ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), bahagaritse igurishwa rya toni zigera kuri 720 z’umuceri uvuye mu mahanga, bavuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.

Sponsored Ad

Umuceri wafashwe,n’uw’abazana ibintu mu Rwanda bivuye mu mahanga batandukanye, utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.

Ibi bivuze ko abatumiza mu mahanga uyu muceri, bamwe bashoboraga kuwugurisha ku giciro cyo hejuru kandi uri ku rwego rwo hasi.

Ubuyobozi bwavuze ko ibyo bitagira ingaruka ku cyizere cy’umuguzi gusa ahubwo binatera kwibaza ku bijyanye n’ibiciro bikwiriye.

Ubwiyongere bukabije bw’umuceri uva mu mahanga, cyane cyane uva muri Tanzaniya,kwatumye RRA ikora iperereza.

Nubwo kwiyongera k’umuceri muri rusange ari byiza, abayobozi bifuzaga kumenya ko abawutumiza mu mahanga bishyura imisoro uko bikwiye, cyane cyane nyuma y’icyemezo cya leta cyo gusonera umuceri n’ifu y’ibigori umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yabisobanuye agira ati: "Twabonye ubwinshi bw’umuceri utumizwa mu mahanga, ku ruhande rumwe, bikaba byiza ku isoko ryacu."

Yongeyeho ati: "N’ubwo bifitiye akamaro abaturage, byaduteye kwibanda ku kuntu abo bawukura mu mahanga bishyura imisoro yabo, cyane cyane umusoro ku nyungu, kuko gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro byongera umusoro ku nyungu yatangajwe".

Komiseri wa RRA yerekanye ko babonye kandi amakosa mu gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike (EBM) muri iki gikorwa, bituma bakora iperereza ryisumbuyeho.

Abayobozi bakimara kugenzura, basanze umuceri mwinshi ufite ibinyampeke byinshi bimenetse kurenze ibyemewe. Ibi bivuze ko umuceri wari mubi cyane bitandukanye n’uko abawuvana hanze bari babitangaje

Ruganintwali yagize ati: “Mu igenzura, twabonye itandukaniro, cyane cyane ku gipimo cy’umuceri wamenetse. Urugero, mu makamyo 26 yapimwe, atatu gusa ni yo yari afite umuceri uhuye n’ibipimo byemewe."

Abayobozi bavuga ko itegeko rivuga ko, icyiciro cya mbere cy’umuceri cyemerewe kugurishwa ku isoko ryo mu Rwanda kitagomba kurenza 5 ku ijana k’umuceri umenetse, 15 ku ijana ku cyiciro cya kabiri, na 25 ku ijana ku cyiciro cya gatatu.

Icyiciro cya mbere cy’umuceri wafatiriwe cyarimo 57 ku ijana by’umuceri umenetse. FDA yavuze ko ubu bwoko bw’umuceri abantu badakwiriye kuwurya, ahubwo ushobora gukoreshwa mu nganda cyangwa nk’ibiryo by’amatungo.

Bamwe mu bavana umuceri mu mahanga, barimo Kagabo Haruna, wafatiwe toni 105 na Beatrice Nyiraremezo, watumije toni 70 z’umuceri, bemera ko bakoze amakosa bagura ku bacuruzi batizewe kandi bazakurikiza amabwiriza akwiye mu gihe kiri imbere.Aba basabye imbabazi ngo bafashwe.

Guverinoma irimo gusuzuma uburyo bwo gushyira mu byiciro no gusoresha umuceri hashingiwe ku bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa