skol
fortebet

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugabanya itumbagira ry’ibiciro

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda ruyoboye ibihugu 10 by’Afurika biza imbere mu kugabanya ikinyuranyo kiri mu itumbagira ry’ibiciro kuva umwaka wa 2023 watangira, aho izamuka ry’ibiciro ryavuye kuri 31.1% muri Mutarama rikagera kuri 17.3% muri Nyakanga.

Sponsored Ad

Ibyo bisobanuye ko ikinyuranyo cy’itumagira ry’ibiciro ku masoko cyagabanutse ku kigero cya 13.8%, na ho ibindi bihugu by’Afurika byagiye bigabanya icyo kinyuranyo k umuvuduko uri hasi y’uwo.

Igihugu gikurikiraho ni icya Ghana aho izamuka ry’ibiciro ryavuye ku kigero cya 53.6% rikagera kuri 43.1%, aho ikinyuranyo cy’umuvuduko cyabaye 10.5%.

Nk’uko bigaragazwa na Trading Economics, igihugu kiza ku umwanya wa wa gatatu ni Sudani y’Epfo aho umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro wavuye kuri 13.4% ukagera kuri 5.6% aho ikinyuranyo kiri ku kigero cya 7.6%.

Igihugu kiza ku mwanya wa kane ni Botswana, aho izamuka ry’ibiciro ryavuye ku 9.1% rikagera kuri 1.5% mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, aho ikinyuranyo cy’igabanyuka ry’uwo muvuduko cyageze kuri 7.6%.

Hakurikiraho Burkina Faso, aho izamuka ry’ibiciro ryavuye ku 8.2% rikagera kuri 0.7% ndetse ikinyuranyo cyageze kuri 7.5% mu igabanyuka ry’uwo muvuduko.

Ku mwanya wa Gatandatu haza Uganda yagejeje ku kinyuranyo cya 6.5%, Mauritania ku cya 6.3%, Mauritius 5.9%, Ethiopia 5.1%, na Cape Verde yagabanyije icyo kinyuranyo ku kigero cya 4.8%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda rikomeje kugabanya ukuvuduko aho mu kwezi kwa Nyakanga 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 17.3% ugereranyije na Nyakanga 2022 ndetse na Kamena 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 20.4%.

Imibare itangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka iryo zamuka ryageze kuri 15.2% rivuye kuri 20.2% ryabarwaga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera kuri urwo rwego mu kwezi kwa Nyakanga 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 29.2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15.9% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.3%.

Muri uku kwezi, BNR yafashe umwanzuro wo kongera inyungu fatizo igurizaho amabanki igera kuri 7.5% ivuye kuri 7.0% hagamijwe kugabanya umuvuduko w’iryo zamuka ry’ibiciro kurushaho, ku buryo mu mwaka wa 2024 bizaba bigeze nibura kuri 5%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa