skol
fortebet

U Rwanda rwashoye akayabo mu kibazo cya Transport rusange biciye mu nguzanyo

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mwaka utaha mu Mujyi wa Kigali hazatangira gukoreshwa ikoranabuhanga rifasha mu micungire y’ingendo zo mu mihanda rigatanga amakuru atuma hafatwa ingamba zifasha guhangana n’umubyigano w’ibinyabiziga mu muhanda.

Sponsored Ad

Ni uburyo bwitwa Intelligent Transport busanzwe bwifashishwa mu bihugu binyuranye biciye muri porogramu yitwa Moderato, hakusanywa amakuru y’ahantu hatandukanye agasesengurirwa mu cyumba kimwe bityo hagafatwa umwanzuro w’icyakorwa mu buryo bwihuse.

Ubu buryo ni na bwo bugiye kujya bukoreshwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali aho hatoranijwe amahuriro y’imihanda 23 akunze kubonekamo umubyigano w’imodoka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko nubwo hari gahunda yo kwagura imihanda, ngo ubu buryo buzafasha mu gufata imyanzuro ikwiye kandi mu gihe gikwiye.

Ati “Tuvuge niba wafashe umuhanda Ministeri ujya i Remera, wagera nka Rwandex ugasanga hari imodoka nyinshi, icyo gihe junction (amasangano) ya Rwandex na Prince House zizavugana zumvikane zirekure imodoka byihuse bitewe n’ahari imodoka nyinshi; turaha gute priorite bisi kuko zitwaye abantu benshi zikagenda kare zikagaruka kare. Hazaba harimo abakozi bashinzwe gukoresha ikoranabuhanga, bamwe twamaze no kubaha inshingano.”

Kuri uyu wa Kane, guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyari 2 z’amayene ni ukuvuga miliyari 16.3 Frw yatanzwe n’igihugu cy’u Buyapani kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Isao Fukushima avuga ko ashingiye ku nyungu iyi gahunda yagize mu gihugu cye, yizeye ko izagira akamaro no mu mugi wa Kigali.

Ati “Iterambere ry’ibikorwa remezo ni urwego u Buyapani buha agaciro cyane; ubu buryo bwa Intelligent Transport System buzafasha cyane u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja ngari kuba ubwikorezi bwakoroha yaba mubihugu bigize umuhora wo hagati n’uwa ruguru kuko umubyigano w’imodoka mu Mujyi wa Kigali uri ku rwego rwo hejuru; ubu buryo kandi ni igisubizo kuko mu isoko rusange rya Afurika ryafunguriye urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye u Rwanda mu isinywa ry’aya masezerano, yavuze ko ubu buryo bwo gusangira amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga bwitezweho gutuma igihugu kigera ku ntego cyihaye zo kugira imiturire inoze kandi yihutisha itwarwa ry’abantu n’ibintu.

Yagize ati “Turifuza gushimira iyi nkunga yatanzwe n’u Buyapani kuko irahura neza n’intego igihugu cyacu cyihaye mu cyerekezo 2050 aho tugomba kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali no koroshya ingendo. Uko Umujyi ukura ni nako umubare w’ibinyabiziga wiyongera bikazamura umubyigano w’imodoka zaba izitwara abagenzi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo; ubu buryo rero buzarushaho kunoza imicungire y’ibinyabiziga byaba ibitwara abagenzi cyangwa iby’abandi bantu.”

Biteganijwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha, ukazasozwa mu kwa 12 kwa 2026 ukurikiranwa n’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa