skol
fortebet

U Rwanda rwifuje kwakira ibihugu byitabiriye inama ya BRICS ruranabitumira

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatumiye ibihugu byitabiriye inama y’umuryango BRICS muri Afurika y’Epfo mu yo ruzakira muri Kamena k’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Ubu butumire bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama y’ibihugu by’ibihangange.

Yagize ati: “Ba Nyakubahwa, ndagira ngo mwese mbatumire kugira ngo muzatwiyungeho muri Kigali muri Kamena 2024, mu nama ya gatatu y’ibihugu bikennye, ibidakora ku nyanja biri mu nzira y’iterambere n’ibihugu by’ibirwa izwi nka ‘Kigali Program Action’. Turashaka gushyira mu bikorwa intego duhuriyeho yo kuzahura ubukungu mpuzamahanga no kugera ku iterambere rirambye.”

Iyi nama yaberaga i Johannesburg yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 4 muri 5 bigize BRICS (Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo) n’abandi bari bahagarariye byinshi byari byatumiwe, byiganjemo ibyo muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa