Ubukungu
Ubucuruzi buciriritse bwihariye 33% ariko umusaruro wabwo wa 2% niwo woherezwa hanze gusa
Yanditswe: Friday 30, Jun 2023
Kuri uyu wa 30 Kamena 2023, U Rwanda rwizihije umunsi wahariwe ubucuruzi buto n’ubuciriritse wahurijwe hamwe abakora muri uru rwego, abikorera muri rusange, imiryango itari iya leta, ndetse n’inzego za Leta zinyuranye.
Urwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse rwihariye 33% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse 70% by’abakozi, bakora muri uru rwego.
Binyuze mu biganiro binyuranye, abitabiriye ibi birori byanateguwe na Ministeri y’ ubucuruzi n’inganda, bararebera hamwe uburyo bwo guteza imbere uru rwego binyuze muri gahunda yo koroherezwa kubona igishoro ndetse no kwagura amasoko ku rwego mpuzamahanga.
Imibare igaragaza ko 2% gusa by’ibikorwa muri uru rwego aribyo byonyine byoherezwa hanze y’u Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *