skol
fortebet

Umugi wa Kigali uzaca intege abazunguzayi binyuze mu guhana Ababagurira

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo guca abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bwahinduye umuvuno kuko bagiye kujya bahana n’ababagurira, nyuma yo gukoresha ubundi buryo ariko ntibutange umusaruro.

Sponsored Ad

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa, ni ubwo gufata aba bacuruzi ndetse n’ibyo bacuruza, ndetse no gushyiraho amasoko aciriritse yihariye, yewe bakanahabwa igishoro, ariko bikananirana, bagakomeza gukora ubu bucuruzi butemewe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhashya iki kibazo cy’abazunguzayi, ariko bagakomeza kugaragara mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro w’uko tugiye kujya duhana ababagurira, kuko abazunguzayi twabakoreye udusoko, twabahaye igishoro ariko banze gucika.”

Ni mu gihe abakora ubu bucuruzi bo bavuga ko babikora babizi ko bitemewe n’amategeko ariko ko ari amaburakindi kandi ko ari bwo buryo babonye bashobora kuboneramo amaramuko.

Guhana abagurira abazunguzayi si ubwa mbere umujyi wa Kigali ubifataho umwanzuro, kuko no muri 2017 icyemezo nk’iki cyari cyafashwe,aho uwabaguriraga yacibwaga 10 000 Frw gusa byaje gusa n’ibicitse integer kugera n’ubu.

Ibitekerezo

  • Icyaca abazunguzayi nukubaha amasaha yo gukora Ex:bakajya bahera 1800hrs bakageza 0600hrs bakaba bavuye mumuhanda naho ibyobakora babiterwa nuko bari mumugi kandi ntasambu bahagira ubwo niyo mibereho bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa