skol
fortebet

Umuhanda Gakenke-Musanze wari wangiritse wabaye nyabagendwa [Yavuguruwe]

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanda Gakenke-Musanze wari wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga,waje kuba nyabagendwa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda umaze amasaha 10 utari Nyabagendwa, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo utunganywe, ibinyabiziga byongere kubona uko bihanyura.

Ati “Imashini zatangiye kuhatunganya, ubu turizera ko mu gihe gito umuhanda uba wongeye kuba nyabagendwa”.

Nyuma y’aho,itangazo rya polisi ryagize riti "Turabamenyesha ko ubu umuhanda Gakenke-Musanze ari nyabagendwa.Murakoze."

SP Emmanuel Kayigi yari yavuze ko indi nzira abagenzi bashobora gucamo ari umuhanda wo muri Karongi kandi ari kure cyane,asaba abagenzi kwihanganira ibi byago byatejwe n’iyi nkangu abizeza ko mu gihe gito umuhanda uba wabaye Nyabagendwa.

Iyi nkangu yafunze umuhanda,ihagarika urujya n’uruza kuko nta modoka yashoboraga kuva Musanze yerekeza i Kigali ndetse n’izituruka i Kigali ziganayo ntabwo zabongaa aho zinyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa